I Wawa: Abanyeshuri b’abahungu 989 barangije amasomo yo kugororwa no kwigishwa imyuga
Abanyeshuri 989 bashyikirijwe impamyabumenyi zo kugororwa no kwiga imyuga nyuma y’umwaka bamaze mu kigo ngororamuco no kwigisha imyuga cya Iwawa, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31/1/2015.
Ku nshuro ya Karindwi, abanyeshuri barangije bagiye kuzuza umubare wa 6428 bagorowe kubera ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge. Urubyiruko rwinshi rwaratanzwe n’imiryango abandi bagafatwa mu bikorwa bihungabanya umutekano kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rwigishijwe imyuga rugera kuri 5509 irimo kubaza ubuhinzi n ubworozi bwa kijyambere. Ubwubatsi ubudozi gutwara no gutwara moto.
Ikigo cya Wawa cyatangoye imirimo muri 2010, benshi bavuga ko ari gereza leta ifunguye kugira ngo yikize inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, nyamara abarangiza muri iki kigo bavuga ko uwari Sawuli yabaye Pawulo bigaragaza ko imyitwarire mibi bajyanye Wawa bavayo yarashize, ahubwo barahawe icyerekezo cy ubuzima bwiza bafite n umusanzu wo kubaka igihugu.

Ikigo cya Wawa kiyoborwa na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bagafashwa n’ikigo cy igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, aho kurwanya imibereho mibi bashyikirijwe inka 18 ariko kubera kuzifata neza mu myaka ibiri ishize zimaze kuba inka 50.
Ikigo cya Wawa nicyo kigo cyashoboye guhindura urubyiruko rwangijwe n’ibiyobyabwenge bagasubizwa mu buzima busanzwe. Gusa abiga muri uki kigo ni abahungu ntiharaboneka ikigo gifasha abakorwa baboneka mu bikirwa by ubuzererezi n’ibiyobyabwenge n indi myitwarire mibi.



SYLIDIO sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|