I Rwamagana bakusanyije miliyoni 74 mu kigega Agaciro Development Fund

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakusanyije miliyoni 74 n’ibihumbi 446 mu kigega Agaciro Development Fund mu muhango wabaye uyu munsi tariki 28/8/2012.

Imihango yo gutera inkunga iki kigega yabaye ku munsi abaturage ba Rwamagana bari bahuye mu nama bita Inteko y’Akarere, maze bose bikora mu mufuka, bakusanya ziriya miliyoni zisaga 74 kandi bemeje ko bagiye gukomeza ubukangurambaga, inkunga ya Rwamagana ikazakomeza kwiyongera.

Iyi nkunga yatanzwe n’abaturage, abakozi n’abayobozi ba Rwamagana ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye bakorera muri Rwamagana.

Muri iyi mihango kandi, umuturage witwa Higiro Martin utuye mu karere ka Gasabo, yavuze ko akunda Rwamagana n’abaturage bayo nk’abaturanyi ba Gasabo, akaba yaje kubatera ingabo mu bitugu atanga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro Development Fund.

Kanyeshyamba Radjab yamenye konti yihutira kujya gushyiraho umusanzu we, agaruka mu nama yitwaje borderau.
Kanyeshyamba Radjab yamenye konti yihutira kujya gushyiraho umusanzu we, agaruka mu nama yitwaje borderau.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamanga w’i Kigabiro muri Rwamagana, Kanyeshyamba Radjab yumvise bavuga numero ya konti bazajya bashyiraho amafaranga, asohoka yihuta ngo abanze atange umusanzu we, agaruka mu nama yitwaje borderau.

Yavuze ko yashakaga kudatinda no kuzuyaza mu gutanga umusanzu we mu kwihesha agaciro.

Abayobozi banyuranye bitabiriye imihango y’uyu munsi bashimiye abaturage umuhate wabo n’ishyaka ryo gutanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu. Babijeje ko umusanzu batanze uzacungwa neza ku buryo nta faranga na rimwe rizanyerezwa kandi Abanyarwanda bitanze ngo biheshe abagiro imbere y’amahanga.

Abaturage ba Rwamagana bari bitabiriye inama y'inteko y'Akarere.
Abaturage ba Rwamagana bari bitabiriye inama y’inteko y’Akarere.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yibukije ko igitekerezo cyo gushyiraho iki kigega ari umwihariko w’Abanyarwanda watekerejwe kuva mu mwaka ushize, abitabiriye Inama y’igihugu y’umushyikirano bashaka ko igihugu cyategura ingamba zo kwiteza imbere kandi zidashingiye ku nkunga z’amahanga.

Akarere ka Rwamagana kabaye aka mbere mu Ntara y’Uburasirazuba mu guhuza abagatuye ngo batere inkunga iki kigega, utundi turere tw’Iburasirazuba tuzakomeza iyo gahunda izarangira kuwa kabiri tariki 04/09/2012 mu karere ka Kayonza.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka