I Rubavu batanze miliyoni 521 zo gushyigikira Agaciro Development Fund

Abaturage bo mu karere ka Rubavu hamwe n’abahakorera, tariki 05/09/2012, bakusanyije miliyoni 521 n’imisago zo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund kandi abaturage biyemeje guteza imbere iki gikorwa.

Mbere yo gukusanya aya mafaranga habanje gutambutsa itangazo ko umuntu atanga amafaranga abikuye ku mutima.

Amafaranga yatanzwe n’ibigo bitandukanye birimo ULK-Gisenyi yatanze miliyoni 200, Umwalimu SACCO yatanze miliyoni zirenga 150 n’abandi batanga uko bishoboye kimwe n’abaturage bagiye batanga amadolari n’amayero.

Abaturage bavuga ko batanze aya mafaranga kuko bazirikana agaciro igihugu cyabahaye.

Umwe mu baturage yagize ati “nagiye Tanzaniya bamenye ko turi Abanyarwanda baravuga ngo abantu ba Kagame tugomba kubakira neza kuko ari abagabo, nanjye numva ko u Rwanda rwampaye agaciro nanjye rero ngomba gutanga aya mafaranga kugira ngo agaciro kiyongere”.

Abaturage benshi bavuga ko nubwo umuturage yaba adasabiriza ariko Leta yabo igasabiza nabo baba basabiriza kuko isabiriza kubera bo, bavuga ko bagomba kwanga agasuzuguro ahubwo bakabaho ku bw’ubushobozi bwabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheh Hassan, yasabye abayobozi kutagira umuturage bahutaza bamusaba gutanga aya mafaranga cyane ko amafaranga yatanzwe ntawashyizweho agahato kandi abaturage biyemereye kuzakomeza kuyatanga.

Abaturage ba Rubavu biyemeje ko bazakomeza gushyigikira Agaciro Development Fund.
Abaturage ba Rubavu biyemeje ko bazakomeza gushyigikira Agaciro Development Fund.

Sheh Hassan yavuze ko kuba abaturage bashoboye gutanga miliyoni 521 umunsi umwe bigaragaza ko baharanira agaciro, atangaza ko umukozi yaba umudugudu kugera ku karere uzatanga serivise mbi akwiye kubiryozwa kuko aba atesheje agaciro umuturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba yashimye uburyo Abanyarubavu bagira umurava mu kwitabira igikorwa cyo kwiha agaciro kuko Rubavu ibaye iya mbere mu gutanga mafaranga menshi mu ntara y’Uburengerazuba.

Abaturage bijejwe ko amafaranga batanze agiye kwihutisha ibikorwa by’amajyambere kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo rwihaye abaturage babigizemo uruhare.

Abaturage basezeranyijwe nabo kuba abaterankunga bitandukanye n’ibisanzwe aho byari bizwi ko abaterankunga ari abanyamahanga.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka