I Nyamasheke banezejwe no kumara imyaka ine bazamuka

Abayobozi n’abaturage ba Nyamasheke n’abaturage barishimira ko mu myaka ine ishize akarere kabo kakomeje kwesa imihigo ku gipimo gishimishije kandi cyiyongera kandi bikagaragarira mu iterambere ryageze mu nzego zose.

Ibi byagarutswehokuri uyu wa mbere tariki ya 30/09/2013 ubwo i Nyamasheke bari muri gahunda yo kugaragaza ibyagezweho mu mihigo y’aka karere mu mwaka ushize wa 2012-2013 ndetse no kugaragaza ibizibandwaho mu mihigo y’uyu mwaka utangiye wa 2013-2014.

Ubu muri Nyamasheke barishimira ko bubatse n'imihanda myiza ibafasha guhahirana n'utundi turere
Ubu muri Nyamasheke barishimira ko bubatse n’imihanda myiza ibafasha guhahirana n’utundi turere

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko abatuye Nyamasheke bose bishimira ibyiza aka karere kageraho umunsi ku wundi bishingiye ku mihigo ihuza ubufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere.

Bwana Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka ine ishize, akarere ka Nyamasheke kakomeje kuzamuka mu mihigo mu bipimo bisuzuma uko imihigo igerwaho buri mwaka, bikaba ngo byemeza ko ako karere gatera imbere mu nzego zose.

Aha minisitiri Nsengimana Philbert yasuraga ibyo Nyamasheke yagezeho mu imurikagurisha ryabereye muri ako karere.
Aha minisitiri Nsengimana Philbert yasuraga ibyo Nyamasheke yagezeho mu imurikagurisha ryabereye muri ako karere.

Amasuzuma y’imihigo yabaye mu myaka ine ishize agaragaza ko mu mwaka wa 2009-2010 Nyamasheke besheje imihigo ku gipimo cya 79%, mu mwaka wa 2010-2011 bayesa kuri 89%, muri 2011-2012 bagera kuri 93%, naho mu mwaka urangiye wa 2012-2013 aka karere kakaba karabashije kugera ku gipimo cy’amanota 94%.

Nyamasheke kandi ngo ni nayo iza ku isonga mu tundi turere mu mpuzandengo y’amanota uturere twose dufite mu mihigo kuko iyo hakozwe impuzandengo y’amanota y’imyaka ine 2009-2013, Nyamasheke iza ku isonga n’amanota 89%. Muri iyi mihango, abaturage ba Nyamasheke bishimiye intambwe batera umunsi ku wundi kandi ngo bazaharanira gukomeza gutera imbere.

Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu guteza imbere Nyamasheke bashimiwe ku mugaragaro
Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu guteza imbere Nyamasheke bashimiwe ku mugaragaro

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent na we yahamije ko ikigero cy’amanota 94% akarere ka Nyamasheke kagezeho byaturutse ku bufatanye butagira amakemwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere.

Bwana Musabyimana akaba yavuze ko n’ubwo akarere ka Nyamasheke gakomeje gutera imbere ariko ko ngo haracyari urugendo rurerure rwo kugira ngo iterambere rigere ku baturage bose ndetse n’ibibazo by’abaturage bikemuke burundu.

Aba ni bamwe mu bayobozi b'utugari n'imidugudu mu birori byo kwishimira intambwe batera buri munsi
Aba ni bamwe mu bayobozi b’utugari n’imidugudu mu birori byo kwishimira intambwe batera buri munsi

Musabyimana kandi yibukije ko Inama Njyanama igira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo maze asaba abagize inama njyanama ku nzego zitandukanye kurushaho kwibutsa no kujya inama na komite nyobozi aho kugira ngo baharire imihigo komite nyobozi zonyine.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin yashimiye akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa mu iterambere ryako kuko ubwo ubufatanye bwabaranze ari bwo bwatumye akarere ka Nyamasheke kesa imihigo ku rwego bishimira.

Guverineri w'Uburengerazuba Kabahizi yasabye Nyamasheke gukomeza umurava
Guverineri w’Uburengerazuba Kabahizi yasabye Nyamasheke gukomeza umurava

Guverineri Kabahizi yasabye akarere ka Nyamasheke ko gakomeza kureba imbere kuko n’ubwo kesheje imihigo ku gipimo cyiza, ngo ntabwo ibibazo by’abaturage biba birarangira.

Aha Guverineri Kabahizi yagaragaje ko imihigo iba ari ikigero abantu bihaye cyo kugeraho mu gihe runaka kandi ko n’ubwo bayesa 100%, ngo haba hakiri intambwe yo guterwa ngo iterambere bagomba kugeraho ndetse n’ibibazo by’abaturage bibonerwe ibisubizo.

Abafatanyabikorwa mu iterambere bongeye gusinya imihigo y'ibyo bazageraho ngo Nyamasheke ikomeze itere imbere
Abafatanyabikorwa mu iterambere bongeye gusinya imihigo y’ibyo bazageraho ngo Nyamasheke ikomeze itere imbere

Guverineri Kabahizi yaboneyeho umwanya wo gusaba akarere ka Nyamasheke gukura isomo mu byaba byarabaye nk’ingorane mu mihigo irangiye kugira ngo babitegure hakiri kare kandi yongera kugaragaza ko gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage izitabwaho cyane mu byo abayobozi bose bazageraho mu mwaka wa 2013-2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka