I Musenyi babona amazi meza haje abayobozi bakomeye

Bamwe mu baturage b’umudugudu wa Gacungiro akagari ka Musenyi mu karere ka Nyagatare, bavuga ko babona amazi meza ari uko haje abayobozi bakomeye nabwo bakajyana nayo.

Muri aka kagali amazi ni ikibazo
Muri aka kagali amazi ni ikibazo

Muzehe Burakari Cassian avuga ko mbere batakundaga kubura amazi ariko ngo mu myaka ya 2010 kuzamuka nibwo amazi yakomeje kugenda aboneka gacye uko imyaka yiyongera bakaba basigaye bamara ukwezi batayafite.

Ubu ngo bayabona haje umuyobozi ukomeye nabwo akajyana nawe.

Ati “Aya mazi ni aya kera yaradufashaga cyane ariko muri iyi minsi hashira ukwezi cyangwa abiri ntayo. Dutunzwe no kugura. Dore aheruka mu cyumweru gishize haje abadepite nabwo bajyanye nayo... buriya azongera kugaruka haje undi muyobozi ukomeye.”

Karimutumye Vestine umucuruzi w’imyaka avuga ko kutagira amazi ari imbogamizi ikomeye cyane ku bantu bafite abana n’abadafite amikoro.

Agira ati “Ahandi tuyakura ni kure kandi haba umurongo munini, ntiwajyayo mugitondo ngo ugaruke utekere abana biga, ubundi turayagura kandi ubwo urumva ko umukene bimugora cyane.”

Amariba muri aka kagali yarumye
Amariba muri aka kagali yarumye

Aba baturage bifuza ko WASAC yakora ibishoboka ikabaha amazi kuko kubona amafaranga ayagura buri munsi bigoranye.

Byamugisha Bernard umuyobozi wa WASAC Sitasiyo ya Nyagatare avuga ko impamvu aba baturage bakunze kubura amazi ari uko umuyoboro wabo ufatiweho n’abantu benshi bigatuma abari ku mpera atabageraho neza.

Yemeza ariko ko iki kibazo kiri mu byihutirwa barimo gukora kugira ngo kibonerwe umuti urambye.

Ati “Hari gahunda yo kubaka undi muyoboro uva ku cya Nyirangenge ujya hariya Musenyi, uwo uzaba ufite amazi menshi, ubu ujya Gabiro waratangiye dushobora no guhera kuri uwo tugakemura ikibazo byihuse.”

Urubyiruko rwihangiye umurimo wo gucuruza amazi mu mudugudu wa Gacungiro akagari ka Musenyi umurenge wa Karangazi ruvuga ko bibatungiye imiryango kuko batahana hagati y’amafaranga 1500 na 2000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka