I Musanze hagiye kubakwa uruganda rukora amashanyarazi mu bishingwe

Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa uruganda rwitezweho kubyaza ibishingwe umuriro w’amashanyarazi wa Megawatts (MW) 15, zizajya ziva mu bishingwe bingana na toni 400 ku munsi.

Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'urwo ruganda
Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y’urwo ruganda

Ni umushinga wa Kampani yitwa Kavumu Waste Power Plant Ltd, aho wamaze gukorerwa inyigo, ukaba uri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibishingwe byo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu by’umwihariko mu mijyi, hagamijwe kurinda abaturage indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda uturuka ku bishingwe.

Urwo ruganda rugiye kubakwa mu Mujyi wa Musanze, Umudugudu wa Kavumu, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwitezweho gutanga imirimo ku baturage 500 bahoraho, nk’uko Mburano Paulin, Umuyobozi w’iyo Kampani yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni kampani yo kubyaza ibishingwe amashanyarazi, aho ruzatanga Megawatts 15 zivuye mu bishingwe bingana na toni 400 ku munsi, ibyo bishingwe bizava mu gihugu hose. Uwo mushinga ni igisubizo ku bidukikije kuko ibishingwe byo mu mijyi itandukanye tuzagenda tubizana hano i Musanze, tubibyaze amashanyarazi”.

Arongera ati “Ni ibishingwe biteza ibibazo bitandukanye, birimo indwara, kwanduza amazi, kwanduza ikirere. Uyu mushinga uzafasha na Leta kuzuza amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye mu kurinda ibidukikije, tukazakoresha abakozi 500 bahoraho”.

Impamvu ngo bahisemo kuzana urwo ruganda mu Karere ka Musanze, ni uko ngo ari ahantu hari santere y’amashanyarazi ya Kigali, Musanze na Rubavu ahaboneka umuyoboro mugari urwo ruganda ruzifashisha.

Ikindi kizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, ni umugezi witwa Mpenge ugira amazi ahoraho aho isoko yayo ituruka mu Birunga. Uwo mugezi uzabafasha kubona amazi akoreshwa n’urwo ruganda, aho bari mu nyigo ya nyuma yo gutangira kubaka urwo ruganda.

Uwo mushinga kandi ngo uje kunganira ibikorwa remezo Igihugu kimaze kugeraho, nk’uko Mburano Paulin yakomeje abisobanura, ati “Uyu mushinga uje kuzuza ibyo Umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi yasezeranyije Abanyarwanda, birimo kongera umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose, kubungabunga ibidukikije no kugeza imibereho myiza ku baturage”.

Mburano Paulin, Umuyobozi wa Kavumu Waste Power Plant Ltd (wambaye ishati y'umukara) avuga ko uru ruganda ruzagira uruhare mu kongera amashanyarazi Igihugu gikeneye
Mburano Paulin, Umuyobozi wa Kavumu Waste Power Plant Ltd (wambaye ishati y’umukara) avuga ko uru ruganda ruzagira uruhare mu kongera amashanyarazi Igihugu gikeneye

Arongera ati “Urwo ruganda ruzubakwa i Musanze, ibishigwe bizakoreshwa ni ibituruka mu gihugu hose, i Nyagatare, i Muhanga, i Gicumbi, i Rwamagana, Rubavu tubizane hano i Musanze. Nta mpungenge dufite zo kubura ibishingwe kuko umushinga wacu wanyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo aho batwemereye ibishingwe byose byo mu gihugu ukuyemo Nduba”.

Umujyi wa Musanze ni ahantu hakunze kugaragara ikibazo cy’ibimoteri, ubu Akarere kakaba kari mu mushinga wo gutunganya ikimoteri kinini mu Murenge wa Gacaca uherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze.

Urwo ruganda rugiye kubakwa mu Rwanda rubyaza ibishinjwe amashanyarazi, ruzaba ari urwa kabiri nyuma y’urwubatse muri Ethiopia, aho ruzaba rukoresha ikoranabuhanga ryihariye mu kuyungurura ibishingwe hifashishijwe amazi, bigatanga umuriro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko urwo ruganda ruzagira uruhare mu iterambere ry’Akarere, haba mu kwiyongera k’umuriro no gutanga akazi ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yagize ati “Ni umushinga uzadufasha mu gukemura byinshi, kongera umuriro w’amashanyarazi mu mujyi wacu, gutanga akazi ku baturage bacu.”

Urwo ruganda ruje rusanga ingomero z’amashanyarazi mu Karere ka Musanze, zirimo urugomero rwa Ntaruka, Mukungwa I na Mukungwa II, Janja n’izindi.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzarangira kubakwa mu mpera za 2026 kuri Miliyoni 73 z’Amadolari ya Amerika.

Kuradusenge Isaac (ibumoso) na Ntwari Eric (iburyo) bashinzwe guhuza ibikorwa by'uru ruganda n'inzego zitandukanye hirya no hino muri Afurika
Kuradusenge Isaac (ibumoso) na Ntwari Eric (iburyo) bashinzwe guhuza ibikorwa by’uru ruganda n’inzego zitandukanye hirya no hino muri Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri twishimiye uwo munshinga Ari igikorwa remezo kizafasha umuturage ( kubona imirimo ) Kandi Ari n’iterambere ry’ igihugu muri rusange murakoze !!!

Habumuremyi Alexis yanditse ku itariki ya: 5-10-2024  →  Musubize

Nukuri twishimiye uwo munshinga Ari igikorwa remezo kizafasha umuturage ( kubona imirimo ) Kandi Ari n’iterambere ry’ igihugu muri rusange murakoze !!!

Habumuremyi Alexis yanditse ku itariki ya: 5-10-2024  →  Musubize

Nukuri twishimiye uwo munshinga Ari igikorwa remezo kizafasha umuturage ( kubona imirimo ) Kandi Ari n’iterambere ry’ igihugu muri rusange murakoze !!!

Habumuremyi Alexis yanditse ku itariki ya: 5-10-2024  →  Musubize

Twishimiye uwomushinga wa mburano paulin kuba arinigikorwaremezo kizagirira akamaro abaturage batuye URWANDA

Dusengimana Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 26-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka