I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge

Kuva ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, bimwe mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuziranenge ku Isi (ISO), biteraniye i Kigali mu nama yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge, cyane cyane areba ibikorwa by’ubwoko bwisubiramo.

Ku ikubitiro ibihugu 40 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere ni byo byabanje guhura, byungurana ibitekerezo ku mirongo migari byifuza ko byakwitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa by’ayo mabwiriza y’ubuziranenge.

Catherine Chevauché, Umuyobozi w’itsinda rya tekiniki ku ishyirwaho ry’ayo mabwiriza y’ubuziranenge muri ISO, avuga ko hari amasomo ibihugu bikize byakwigira ku biri mu nzira y’amajyambere, kuko ngo impungenge zihari ari iz’uko ibihugu byateye imbere bihorana inyota yo gukoresha ibintu byinshi.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), avuga ko iyi nama igomba no kugaruka ku bitekerezo by’abahagarariye ibihugu by’Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo bitazagirwaho ingaruka n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Ubuyobozi bwa RSB buvuga ko ari ubwa mbere inama nk’iyi irimo kubera i Kigali, ibereye ku mugabane w’Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka