I Kigali harimo kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yatangije kuri uyu wa Kabiri ibiganiro n’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’amazi n’amashanyarazi, rikaba ririmo kubera muri Serena rikazamara iminsi itatu.

MININFRA hamwe n’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda (IER), barifuza abahanga batanga ibitekerezo ndetse n’abanyenganda bamurika ibifite ireme, byafasha kuvugurura umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda.

Uretse amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga mu bwubatsi bagomba kungukira mu guhura na bagenzi babo baturutse hirya no hino ku Isi, abubatsi bahabonye ibikoresho bigezweho bazakenera.

Inganda z’u Rwanda zazanye ibyo zikora kugira ngo abahanga mu bwubatsi bavuye hirya no hino ku Isi, bazifashe kwemeza niba koko bifite ubuziranenge mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda SteelRwa rukora ’fer-à-béton’, Rutaha John, avuga ko babonye amahirwe yo kwereka abashoramari bifuza gukorera mu Rwanda, ko hari ibikoresho bifite ireme bibahesha icyizere.

Rutaha akomeza agira ati "Ni uguhanahana ubwenge ku buryo bigenda aha n’aha, imbogamizi zijya zibaho n’uburyo umuntu yafashwa, cyane nk’aba bashoramari baturutse mu mahanga hari byinshi baba badasobanukiwe bya hano."

Umwe mu bayobozi b’uruganda ’Akagera Business Group’ rucururiza mu Rwanda ibinyabiziga n’ibikoresho byo mu bwiherero, ibyuma bitobora inkuta n’imashini zitanga ubukonje mu nzu, Kanagabalaji, avuga ko baje guhesha ibicuruzwa byabo amanota.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, avuga ko amahugurwa n’ibikoresho babonye kuri bagenzi babo, bigiye kuvugurura imyubakire mu Rwanda.

Sabiti avuga ko uru rugaga rwifuza kuvana akajagari mu myubakire, inyubako zikaba zigomba kugira ubuziranenge kandi zitanga icyizere cyo kuzaramba.

Ati "Urubaka inzu mu kwezi kumwe ugasanga ubuhehere (humidity) bwaguteye, turashaka ko ibyo bintu bishira, inyubako yawe igomba kuba igaragaza agaciro k’amafaranga washyizemo."

Ibi birashimangirwa n’Umuyobozi Mukuru muri MININFRA ushinzwe Amazi n’Isukura, Marcelline Kayitesi, uvuga ko imurikabikorwa ry’abubatsi n’inganda zikora ibyo bakenera, rihesha u Rwanda kumenya aho rugeze mu kugira ibikoresho by’ubwubatsi bifite ireme.

Iyi nama, amahugurwa n’imurikabikorwa byiswe ’Water Africa and East Africa Building and Construction Exhibition and Seminar", birahuza abamurika ubushakashatsi n’ibicuruzwa baturutse mu bihugu 50 byo ku Isi.

Umuyobozi Mukuru muri MININFRA, Marcelline Kayitesi
Umuyobozi Mukuru muri MININFRA, Marcelline Kayitesi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka