I Kigali hagiye gushyirwa ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzania

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 26 Nyakanga 2025, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse n’agamije gushyira i Kigali ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA).

Aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, aho byari byahuriye mu nama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye, yabaye ku nshuro ya 16 i Kigali irebera hamwe uko ibihugu byombi byakomeza imikoranire no gushimangira umubano wabyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko muri iyi nama bashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo byaba bihari bibangamiye ubucuruzi n’ubwikorezi kugira ngo bizafatirwe icyemezo.

Ati “Iyi nama yatumye impuguke z’impande zombi n’abandi bayobozi baganira ku kugira ngo hakemurwe ibibazo byaba biriho, bityo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi butere imbere kandi tukaba twizera ko bizagerwaho”.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, yemeza ko Tanzania ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda binyuze mu kurworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, kinyuzwaho 70% by’ibicuruzwa rutumiza mu mahanga.

Yanagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, agaragaza ko bushingiye ku buhahirane, ku mateka ndetse n’umuco uhuje abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Umubano w’ibihugu byombi wateye imbere cyane binyuze mu miyoborere myiza y’abakuru b’ibihugu byacu, bashyizeho urufatiro rukomeye rwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zinyuranye”.

Uretse kuba ibihugu byombi bifite ibikorwa bifatanyamo, bihuriye no mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu rwego rwo guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wa Tanzania, kandi ko bazakomeza kwagura ibikorwa ibihugu byombi bihuriyeho mu rwego rw’iterambere.

Ikindi yagarutseho ni umushinga wo kubaka Gariyamoshi ihuza Kigali na Isaka muri Tanzania, ukiri muri gahunda ko na wo uzakomeza.

Ati “Abaturage b’igihugu cyacu bakomeje gushora imari mu Rwanda haba mu rwego rw’ingufu, ndetse bamwe mu Banyatanzaniya bubatse ibigega by’ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli. Tuzakomeza gufatanya muri byinshi no gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.

Aya masezerano yasinywe asanga andi yashyizweho umukono ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, birimo urwego rw’itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Hanaganiriwe kandi ku rwego rw’ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ku mpande zombi.

Ibihugu byombi kandi muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka