I Kigali hafunguwe Ikigo cy’amahugurwa cyunganira ishuri rya Bibiliya

Itorero rya Pentekote rya Assemblies of God Rwanda (RPAG) ryatashye ku mugaragaro Ikigo cy’amahugurwa ya Gikristo, kigamije guteza imbere imibereho n’imyigire y’abigishwa n’abavugabutumwa.

Iki kigo giherereye ku cyicaro gikuru cy’itorero I Nyandungu mu karere ka Kicukiro, kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 140.

Iki kigo kigizwe n’inyubako ebyiri cyatashywe ku wa 5 Gashyantare 2025, mu muhango witabiriwe n’abayobozi barenga 300 bo mu matorero atandukanye ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.

Iki kigo cyubatswemo amazu agezweho, ku nkunga y’amadorari arenga 370,000 yaturutse mu nshuti ndetse no mu Bakirisitu ba Assemblies of God mu Rwanda no muri Amerika azateza imbere imibereho y’abanyeshuri biga ivugabutumwa, bari basanzwe bagira mu nyubako zidahagije, kandi zishaje.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza iki kigo, Bishop Emmanuel Ngabonziza, umuyobozi wa RPAG, yavuze ko ibi bigize umushinga w’iterambere w’imyaka 10, aho Itorero rya AoG rizakomeza gushinga no kubaka ibigo by’amahugurwa.

Yagize ati: “Iki ni ikigo kigenewe abakirisitu bose. Ibyo twasabye Imana yarabisubije, kandi turabona ibimenyetso by’uko irimo kubisohoza. Ubu dufite ikigo cy’amahugurwa ya gikirisitu n’ishuri rya Bibiliya, kandi dufite n’undi mushinga imbere wo kubaka ikigo cy’amahugurwa y’abashumba ndetse n’inama mpuzamahanga z’abapasitori, i Nyamata mu Karere ka Bugesera.”

Dr. Rod Loy, uhagarariye Assemblies of God muri Amerika, yavuze ko ubufatanye bafitanye n’u Rwanda ari ingenzi mu guteza imbere itorero rya gikirisitu mu gihugu. Mu nyigisho ye, yasabye abantu kugira umutima utanga.

Ati: “Iyi nyubako dutashye ni icyubahiro cy’Imana. Ni ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana, kandi izafasha abanyeshuri kumenya ijambo ry’Imana no kugira ubunararibonye bukomeye mu guhura n’Imana, kugira ngo iryo jambo rigere hose mu Gihugu.”

David Wiginton, uhagarariye abatwerereye amafaranga binyuze mu muryango The Stone Table and Friends wo muri Amerika, yashimiye ubufatanye n’u Rwanda, asaba ko iki kigo cyabamo ubwiza bw’Imana kandi kigafasha kwamamaza ijambo ry’Imana mu gihugu hose.

Nate Lashway, umuyobozi wa Assemblies of God muri EAC, yavuze ko biyemeje gukomeza gushyigikira itorero rya gikirisitu mu Rwanda no kuriteza imbere, rikagira uruhare mu kubaka umuryango mugari wa gikirisitu hirya no hino ku isi, aho ubu rifite abayoboke barenga miliyoni 86.
Yongeyeho ko iki kigo kizagira uruhare rukomeye mu ivugurura ry’itorero rya gikirisitu mu Rwanda, ariko ko Abanyarwanda bagomba kwibuka amateka y’igihugu kugira ngo bagire impinduka zifatika mu buryo bw’umwuka.

Agira ati: “Niba dushaka amahoro arambye n’iterambere, ntidushobora kwishingikiriza gusa ku mategeko, ahubwo tugomba kugira impinduka zishingiye ku mwuka. Turashimira Leta ku byo irimo gukora, ariko hari uruhare itorero rigomba kugira.”

Abayobozi b’amatorero yo mu Rwanda nabo bashimye ibikorwa bya Assemblies of God, biyemeza gukurikiza urugero rwatanzwe.

Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu, washinze akanayobora Itorero Evangelical Restoration Church, akaba n’umuyobozi w’Ikigo Bible Communication Centre, yavuze ko yohereje abapasitori basaga 80 mu rugendoshuri mu bindi bigo bya Gikirisitu biri hirya no hino mu gihugu, ariko ko Assemblies of God yababereye urugero rukwiye mu kwigirwaho na bose.

Apostle Masasu yavuze ko nta mwanya wo gukina n’ivugabutumwa mu Rwanda, kuko niba hari Abanyarwanda batigeze babona Imana, byanze bikunze babonye Satani mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko hagomba kubaho ibikorwa bifatika mu guhindura abatuye igihugu cy’uRwanda.

Pasiteri Isaïe Ndayizeye, Umuyobozi Mukuru wa ADEPR, yavuze ko iki kigo atari icy’Abapentekote gusa, ahubwo ari icy’Abanyarwanda bose n’akarere muri rusange, aho cyizafasha abavugabutumwa gukorera Imana bafite ubumenyi buhagije.

Ndayizeye yemeje ko amatorero menshi afite ibigo by’amahugurwa, ariko ko bikunze kubura igice cyo gutegura abakozi b’Imana ngo bashobore gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuntu uzaryigamo azaba afite iyihe mpamyabushobozi?

Henry Steven yanditse ku itariki ya: 10-02-2025  →  Musubize

Bibiliya nicyo gitabo cyanditswe ku bwinshi kandi cyasomwe n’abantu benshi kuruta ibindi byose.Handitswe bibiliya zirenga 5 billions kugeza ubu.Abantu baramutse bakurikije ibyanditse muli bible,isi yaba nziza cyane.Urugero ni aho Yezu yavuze ko "icyo utifuza ko kikubaho,ugomba kwirinda kugikorera abandi".Abatuye isi bumviye iyi principle,intambara,ubusambanyi,kubeshya,kwica,kwiba,ruswa,kwikubira,etc...byacika burundu.Bityo gereza,abasirikare,abapolisi,etc...nabo bakavaho.Amafaranga byarwaraga menshi cyane agakora ibindi.Gusa ibyo bizashoboka mu isi nshya yegereje,ubwo imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka bazabaho iteka,nta kibazo na kimwe bafite.Haranira kuzayibamo.

mpabuka yanditse ku itariki ya: 8-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka