I Karongi ntibagikenera kujya gukoresha ibintu i Kigali
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro amarushanwa y’imishinga ku bikorera mu turere kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012, umuyobozi w’akarere ka Karongi yashimye urugaga rw’abikorera (PSF) kubera uruhare rukomeye rukomeje kugira mu guteza imbere abikorera muri Karongi.
Kayumba Bernard avuga ko ba rwiyemezamirimo bo muri Karongi bamaze gutera imbere, ku buryo Abanyakarongi batagikenera kujya gukoresha ibintu bitandukanye i Kigali.
Urugero atanga ni nk’iyo bakeneraga kwandisha za banderole cyangwa ibindi byapa bakajya i Kigali, bakenera kujyana imodoka mu igaraji bakajya i Kigali, ariko ubu ngo ibyo byose birahari muri Karongi.
Umuyobozi w’akarere ariko afite n’icyo abasaba ba rwiyemezamirimo: “Icyo twasaba abikorera na ba rwiyemezamirimo, ni ugukomeza iyo ntumbero kuko gahunda yo guteza imbere urwego rw’abikorera irahari kuko ubuyobozi bubashyigikiye. Icyo tubasaba ni uguhora bashakashaka bagatera imbere Leta nayo ikabashyiriraho amahirwe yo kubigeraho”.
Gahunda y’amarushanwa y’imishinga ku rwego rw’uturere (Business Plan Competition) Urugaga rw’abikorera ruyiterwamo inkunga n’ambasade y’abaholandi binyuze mu mushinga PROSKID (Promotion of Skills Development).
Iyi gahunda igamije gufasha ba rwiyemezamirimo basanzwe bakora ibikorwa by’imyuga na tekinike (TVET) guteza imbere ibyo bakora ndetse no guhanga imirimo mishya yaba amakoperative, amashyirahamwe cyangwa abantu bikorera bonyine.Gahunda izajya itoranya imishinga myiza ihabwe ubufasha n’inzobere muri tekinike.
Abatoranyijwe bazajya bafashwa kwigirwa imishinga banahabwe ubumenyi bwo kuyicunga igihe yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Mu rwego rwo kwegereza serivisi za PSF abikorera, iki gikorwa cyabereye ku biro bya PSF muri buri karere ari naho ba rwiyemezamirimo bazatanga imishinga yabo kugira ngo ijye mu marushanwa.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yaboneyeho n’akanya ko kumenyesha abayobozi ba PSF n’abikorera, imishinga akarere gafite muri iyi minsi harimo kubaka icyo bise ‘Agakiriro’ (Ahantu hameze nk’agakinjiro ka Kigali ariko bo bahisemo izina ryiza). Ni ahantu hazajya hakorerwa na barwiyemezamirimo batandukanye nk’ababaji, abacuzi, abakanishi n’abandi.
Mu karere ka Karongi kandi hagiye gushyirwa icyambu cy’ubucuruzi aho Abanyarwanda bazajya bakorera ubucuruzi butandukanye n’abaturanyi b’ibihugu byo mu karere cyane cyane Congo.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BAGERAGEZE BATEZE IMBERE IBIHANGANO BY’IKARONGI IMBERE KUKO BIRAHARI KANDI BYIZA