I Kamonyi bagiye kugenzura ko hubahirizwa amategeko arengera ubuzima n’umutekano by’abacukura mu birombe

Abayobozi b’akarere ka Kamonyi basabye abakora ubucuruzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga mu birombe bibarurirwa muri ako karere kwitwararika amabwiriza n’amategeko agenga iyo mirimo ngo habungwabungwe umutekano n’ubuzima bw’abaturage bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.

Abakora imirimo mu bucukuzi barasabwa kwitwararika amabwiriza n'ibipimo by'ubuzimam n'umutekano.
Abakora imirimo mu bucukuzi barasabwa kwitwararika amabwiriza n’ibipimo by’ubuzimam n’umutekano.

Ibi byemejwe mu nama umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imari n’iterambere yagiranye n’abagira uruhare muri ubwo bucukuzi kuwa kane tariki ya 28/02/2013 i Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, Uwineza Claudine yasabye aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro kurushaho kumva ko n’ubwo baba bagamije inyungu batagomba kubangamira ubuzima bw’abo bakoresha. Abibutsa gushyira abakozi babo mu bwishingizi no kugira ibikoresho byagenewe abakora ako kazi.

Kutubahiriza amabwiriza bitera abakozi gukorera mu byago byinshi.
Kutubahiriza amabwiriza bitera abakozi gukorera mu byago byinshi.

Muri iyi nama hemejwe ko abari muri iyo mirimo bose bakwihatira kwirinda gukorera mu kajagari, kwita ku mutekano w’abakozi, kugira isuku aho bakorera, kudakoresha abana no kubahiriza amabwiriza yose agenga iyo mirimo.

Madamu Uwineza Cladine yibukije ko imikorere inoze ari umusingi w’iterambere haba ku bikorera ndetse n’igihugu muri rusange. Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abacukuzi ibirebana n’imyitwarire mu kazi kabo, aho abasaba kubahiriza amabwiriza n’amategeko arebana n’ ubucukuzi yose uko yagenwe na leta y’u Rwanda.

Abayobozi mu nzego zinyuranye biyemeje kubahiriza amabwiriza y'ubucukuzi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye biyemeje kubahiriza amabwiriza y’ubucukuzi.

Musabyimana Viateur ukuriye Sosiyeti ESTRA ltd ikorera mu Murenge wa Rugalika yavugiye bagenzi be bakorana ubwo bucuruzi ko bazakomeza guharanira imikorere myiza kandi bakirinda icyo aricyo cyose cyakurura akajagari mu bikorwa bya bo. Musabyimana asanga gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi bizabafasha mu kugira ubucukuzi bwunguka, abo bakoresha bakabaho neza kandi akarere kagatera imbere.

Bamwe mu bakora ibikorwa bibyara inyungu mu bucukuzi bitabiriye inama.
Bamwe mu bakora ibikorwa bibyara inyungu mu bucukuzi bitabiriye inama.

Mu karere ka Kamonyi hakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abacukura amabuye yo kubaka, imicanga, ababumba amatafari n’amategura mu makoperative, sosiyeti z’ubucuruzi n’abaturage ubwabo bagera kuri 49.

Uwiringira Marie Josee

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka