I Gasanze habereye impanuka ikomeye

I Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka nto ya RAV4 ndetse na moto, umuntu umwe ahita apfa abandi 14 barakomereka.

Iyi kamyo ni yo yagonze indi modoka na moto
Iyi kamyo ni yo yagonze indi modoka na moto

SSP Irere René, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje ayo makuru, atangariza Kigali Today ko iyi mpanuka yahitanye uwitwa Ruhirika Straton w’imyaka 61 wari mu modoka ya RAV4, abakomeretse bikomeye ni umushoferi wa Howo witwa Mukunzi Eric na Tandiboye witwa Ukwigize Robert n’undi wari muri RAV4 witwa Kamanzi Ferdinand.

SSP Irere ati “Hari n’abandi 11 bakomeretse byoroheje bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali barimo gukurikiranwa n’abaganga.

Ykomeje avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana hagakekwa ko iyi Kamyo ishobora kuba yabuze Feri kuko yagonze indi modoka iyiturutse inyuma irakomeza yurira hejuru y’umuhanda igice cy’imbere cy’iyo Kamyo gihita gicikamo kabiri.

Imodoka ya RAV 4 yagonzwe n'iyo kamyo
Imodoka ya RAV 4 yagonzwe n’iyo kamyo

SSP Irere avuga ko iyi modoka y’ikamyo yari ipakiye ibitaka ibivanye i Nduba ibijyanye i Gasanze.

Iyi mpanuka ikimara kuba hahise hagera imodoka 4 z’imbangukiragutabara ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo hitabwe ku nkomere, zigezwe kwa muganga.

Umuturage wari uri aho impanuka yabereye witwa Tuyishime Jean De Dieu, yavuze ko iyo Kamyo babonye yihuta igonga imodoka ya RAV 4, irakomeza igonga na moto.

Imbangukiragutabara zahise zihagera ngo zitware inkomere
Imbangukiragutabara zahise zihagera ngo zitware inkomere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Izi moderate ababishinzwe bazikurikirane barriers ko zifite ubuziranenge can Contorole cyangwa abashoferi bazooka ko batanyweye kuku birakabije

Bajeneza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-01-2023  →  Musubize

ntibyo roshye

nigena eshtr yanditse ku itariki ya: 16-01-2023  →  Musubize

eeee mbegempa nuka ikomey

nigena eshtr yanditse ku itariki ya: 16-01-2023  →  Musubize

Izimodoka babanze bamenye abazitwara niba ntakibazo cya stress bafite cg control yazo niba ikorwa na gugutekenika byajemo kuko bimaze gutera impungenge murakoze

Habakurama yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka