HVP Gatagara n’abakozi bayo bubakiye inzu ufite ubumuga

Ikigo cyita ku bafite ubumuga, HVP Gatagara, hamwe n’abakozi bakorera mu mashami yacyo yose, begeranyije ubushobozi bubakira ufite ubumuga inzu yo kubamo.

Iyi ni yo nzu Mukamusoni yubakiwe
Iyi ni yo nzu Mukamusoni yubakiwe

Drocella Mukamusoni wamugaye amaguru ku buryo atagenda adafite imbago, yanagenda ahantu harehare bikaba ngombwa ko yifashisha igare, ni we HVP Gatagara yubakiye inzu yo kubamo, iherereye mu gasantere ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye.

Iyi nzu igizwe n’uruganiriro ndetse n’ibyumba bitatu, ikagira ubwiherero n’ubwogero, igikoni ndetse n’ububiko (magazin). Yanagejejwemo amazi.

Iyi nzu kandi ifite n’urugo rutuma nta wapfa kwinjira kwa Mukamusoni adahawe karibu.

Banayimuhanye n’intebe hamwe n’akabati byo mu ruganiriro, ndetse n’igitanda kinashashe.

Abamwubakiye banamwegereje amazi
Abamwubakiye banamwegereje amazi

Ibi byose byashimishije cyane Mukamusoni uvuga ko kuri we, kubona iyi nzu iri hafi y’umuhanda anyuramo ajya gucuruza uduconsho mu mujyi, ari nko kuvuka bwa kabiri noneho abona, kuko ubwa mbere avuka bwo atari azi ubwenge.

Yagize ati “Aho nabaga mbere hari hahanamye. Ku muntu ufite amaguru mazima kuhagenda ntacyo byari bitwaye, ariko ku muntu nkanjye wamugaye amaguru ntibyari byoroshye. Nifuzaga kuza kuba mu Matyazo nkabura inzu. Nigeze gushakisha n’iyo kuhakodesha ndayibura.”

Ngo hari n’igihe mu kuhazamuka cyangwa mu kuhamanuka yagwaga, kandi ubwe iyo aguye atabasha kwiyegura. Bisaba ko hagira uhagoboka akamwegura.

Ngo n’iyo yamanukaga yagera ku muhanda akibuka ko hari icyo yibagiriwe mu rugo ntiyashoboraga gusubirayo kuko n’ubwo kuva ku muhanda kuhagera hari na metero 150, bitamubuzaga kuhagenda mu gihe kirenze isaha.

Bayimuhanye n'uburiri bushashe
Bayimuhanye n’uburiri bushashe

N’ikiniga giturutse ku byishimo ati “Nongeye gushimira ubuyobozi bw’ikigo cya Gatagara, ukuntu bantekereje, bakumva ko bagirira neza ufite ubumuga. Nzajya ntambuka mbazirikane, nimba ntambuka mbazirikane, kuko iki gikorwa mwagifashijwemo n’Imana. ”

Frère Simon Bizimana uyobora ishami rya HVP Gatagara ry’i Huye, avuga ko atari ubwa mbere bubakiye ufite ubumuga kuko mu myaka itatu ishize hari ufite ubumuga bw’ingingo utuye mu Karere ka Nyanza na we bubakiye inzu, kandi ngo biteguye gukomeza.

Ati “Twaravuze tuti niba Fraipont yaravuye mu Bubiligi, ari Umubiligi, akaza agafasha Abanyarwanda, kuki twe tutajya dufashanya hagati yacu, tukajya tugira ibikorwa tugeraho nk’Abanyarwanda, tukazamura abantu bacu bafite ibibazo bitandukanye duhereye ku bafite ubumuga twe dukora mu bigo bya HVP Gatagara? Uretse ko n’abandi tutabaheza.”

Umuyobozi mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, avuga ko bubakiye Mukamusoni mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana washinze HVP Gatagara yagombye kuba amaze iyo aba akiriho. Yubile nyirizina izizihizwa tariki 11/10/2019.

Aho Mukamusoni yabaga mbere yo kubakirwa
Aho Mukamusoni yabaga mbere yo kubakirwa

Frère Kizito Misago ahamagarira abantu bose kugira umutima ugira impuhwe ufasha ababikeneye.

Ati “Kugira amafaranga ntabwo ari cyo kibazo, ahubwo ikibazo ni ukubura umutima w’urukundo, umutima witanga. Burya ni ho hari imbaraga. Ni na ho Fraipont yagaragarije ibikorwa by’urukundo kuko yari afite imbaraga z’umutima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, ashima HVP Gatagara, kuko ngo mu bantu 22 badafite aho kuba muri uyu murenge ayobora, bagabanyijeho umwe.

Mutsindashyaka asaba abafite ubushobozi kubafasha kubakira n’abasigaye kuko ari abakene bakeneye ubufasha.

Mu ruganiriro kwa Mukamusoni. Inzu itahwa yayisangiriyemo n'abakozi ba HVP Gatagara icyo kunywa
Mu ruganiriro kwa Mukamusoni. Inzu itahwa yayisangiriyemo n’abakozi ba HVP Gatagara icyo kunywa

Inzu yubakiwe Mukamusoni yatwaye miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Miliyni eshatu n’igice muri zo zaturutse muri HVP Gatagara, no mu bakozi bakorera mu mashami yayo yose uko ari atanu.

Andi mafaranga yagiye atangwa n’abagiraneza hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bwanatanze ikibanza n’amabati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka