Huye: Yishimira ko asigaye agera aho abandi bari abikesha Perezida Kagame
Umugore witwa Beata Kangabe utuye mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yishimira ko atagitinya kugera aho abandi bantu bari, kuko na we asigaye asa neza abikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Ibyo nibyo aheraho yifuza ko Itegeko nshinga ryavugururwa akazabasha kongera kumutora, kuko yamuvanye mu bukene ari inyuma y’abandi bose, kuko atabashaga no kubona n’agasabune ko kumesa imyambaro ye, nk’uko abitangaza.

Aho atangiriye kujya ahabwa amafaranga y’ingoboka agenerwa abasaza n’abakecuru kuko afite uburwayi budakira akaba n’umukene cyane, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse.
Agira ati “Nari umuntu w’umukene cyane, ndetse ndanaremba nkarwara amaga ndetse n’amavunja sinavuga ko ntari nyarwaye. Baduhamagara ngo tujye mu muganda, nkabona ubugutiya bwanjye ntabutungukana ahari abantu.”
Akomeza agira ati “Bahamagaza inama, sinjye mu nama, ikaremamo abagabo n’abandi bifashije: Ese ndagenda, iyi ngutiya yanjye nayimeshe? Ubu se ndayimesa nijoro, irarara yumye? Ibyo bibazo kandi nari mbihuje n’abandi bakene cyane nkanjye.”
Ngo aho atangiriye guhabwa inkunga y’ingoboka, yaguze agasabune, akarabye abona arakeye. Ati “Ntitugisiba umuganda kuko natwe dusigaye dusa neza. Inama na yo iyo abayobozi bayihamagaje twitaba bwangu. Njyeweho uburwayi ni bwo bwonyine bushobora kunsibya.”
Ku bw’iyi mpamvu rero, ngo yumva Perezida Paul Kagame akwiye guhabwa uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza maze abazi akamaro yabamariye bakazamuhundagazaho amajwi.
Ati “ni iki cyatuma iryo tegekonshinga ritakongera rikavugururwa ngo twongere tumutore 100%? Yewe, iyaba nari mfite ububasha, ngo ndambikeho ibiganza byanjye byose!”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezida Kagame oyeeeeeeeeee... abanyarwanda twahisemo neza
Kagame yatubereye ingenzi ntabwo tugomba kumwitesha