Huye: Yatunguwe no kwirukanwa mu nzu yari ikiri kuburanwa

Sylvie Uwineza utuye mu Mudugudu w’Agakera, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yatunguwe no guhamagarwa n’abaturanyi bamubwira ko ibyo mu rugo rwe byasohowe n’abari baherekejwe n’abapolisi, tariki 29 Ugushyingo 2024.

Uwineza yasanze ibye byose byasohowe mu nzu
Uwineza yasanze ibye byose byasohowe mu nzu

Avuga ko yari yagiye mu kabande gushaka ibiti byo gutera, abaturanyi bakamuhamagara bamubwira ko Abapolisi bari kumwe n’umuhesha w’inkiko witwa Emmanuel Habyarimana baje bakica urugi, bakinjiza abantu bagasohora ibyari mu nzu bakabijugunya hanze, n’inzu bagasiga bayishyizeho ingufuri bakigendera.

Agira ati "Bamaze kubimbwira, nahamagaye Gitifu w’Akagari n’uw’Umurenge ngira ngo mbabaze niba ibyo nari ndi gukorerwa mu rugo babizi bambwira ko batabizi. "

Imvano ya biriya ngo ni uko inzu abanamo na murumuna we hamwe na musaza we bayisigiwe na mama wabo, bakaba bari kuyiburana na mukase wa nyina, Kana Marie, wari warayigurishije n’uwitwa Alexis Ntakababaza hanyuma akigira i Burundi. Ngo hari muri za 2004.

Uwineza ati "Icyo gihe abana Kana Marie yari abereye mukase bamenye ko yagurishije iyo nzu baramurega, abaresiponsabure n’abakonseye bababwira ko yagurishije agatwara amafaranga akagenda, ko ntaho bamukura."

Akomeza agira ati "Baregeye mu rukiko rwa Kanto, rwanzura ko mukase yagiye kandi ko rutareka uwaguze na we ahomba, bababwira kumugurira. Mama (Thérèse Habonimana) ari na we wari ufite amafaranga yishyura Alexis ibihumbi 300 yari yatanze, yongeraho 50 yari yifashishije acukurisha anubakisha umusarane."

Me Habyarimana yari yandikiye Uwineza integuza
Me Habyarimana yari yandikiye Uwineza integuza

Thérèse Habonimana yaje kuva mu Rwanda, maze Uwineza, nk’umwana we w’imfura, ajya kuba muri ya nzu. Hari mu mwaka w’2009. Kana Marie abimenye ni bwo yagarutse ashaka kwisubiza ibyo yari yaragurishije.

Icyo gihe abari abayobozi bari bamusinyiye agurisha, bamubajije impamvu agarutse nyamara yari yagurishije, abima amatwi maze yiyemeza kurega Uwineza, asaba ko amuvira mu bye.

Uwineza yamutsinze mu bunzi, amutsinda mu rukiko rw’ibanze n’urwisumbuye. Mu rwisumbuye umwanzuro wabaye itegeko hanyuma Uwineza aheshwa iby’umuryango, ariko Kana ntiyashirwa noneho asubira mu rukiko rw’ibanze rwa Gisagara, arega Alexis ngo yari yarasigiye ibye, Uwineza ahamagarwa mu rubanza nk’uwabaga mu nzu yaburanwaga.

Icyakora ubwo urubanza rwabaga ntiyari ahari kuko yari arwaye, uretse ko na Alexis uregwa na we atari ahari kuko ngo atarongera kumubona nyuma yo kwamburwa iyo nzu. Icyo gihe urubanza rwarabaye, urukiko rwemeza ko Kana agomba gusubirana ibye.

Abavandimwe ba Uwineza bahise biyemeza na bo gutambamira urubanza, ku buryo hari ibikiri mu rw’ibanze i Gisagara, n’ibigeze mu bujurire i Nyanza. Ariko ibyo umuhesha w’inkiko Habyarimana yarabyirengagije aza kururangiza.

Me Habyarimana yari yabujijwe kuza kururangiza kuko bakiri mu manza
Me Habyarimana yari yabujijwe kuza kururangiza kuko bakiri mu manza

Yandikiye Uwineza amuha iminsi itanu yo kuba yamaze kuva mu nzu, n’ubwo ubusanzwe aba agomba gutanga 15, itariki yamuhaye ayimutegerezaho agira ngo amwereke ko inzu ikiri mu manza ntiyaza, hanyuma aza ku munsi atari amwitezeho, atanahari, atanamumenyesheje.

Ngo uretse umwana wa Uwineza urwaye mu mutwe, nta wundi wo mu rugo wari uhari.

Ati "Ubu nta kintu na kimwe nzi aho kiri, mu byo basohoye harimo n’amafaranga y’itsinda mbamo nari mbitse. Mfite ubwoba ko na yo ntari buyabone."

Ibi bibaye nyuma y’uko Uwineza yari akimara kubona ibaruwa imusaba kuva mu nzu yari yandikiwe na Me Habyarimana, maze yandikira inzego z’ubuyobozi na Polisi abasaba kutazaza gufasha kurangiza urubanza rwatambamiwe, ariko Uwineza ngo yatunguwe no kumva ko uwo muhesha w’inkiko yazanye n’Abapolisi.

Kandi ngo hari n’undi muhesha w’inkiko Kana yari yashatse mbere, we bamusobanuriye iby’imanza zikiri kuburanwa ntiyarurangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwo se iyo ngirwamuhesha w’inkiko wica amategekoabibona akirengagiza ukuri ntakwiye gufungwa? Ese ubwo buyobozi bw’ibanze (Akagari, Umurenge, Akerere) burebera ntiburenganure uwo muturage bumaze iki?
Uwo muhesha w’inkiko yagombge kuva mu nzu arimoigacumikirwamo uwo yasohoye kugeza abonye aho aba kandi kandi dépenses zose zikushyurwa n’uwo muhesha w’inkiko. Ahanwe atyo abandi bareberaho akarengane kagacika

Mparambo yanditse ku itariki ya: 30-11-2024  →  Musubize

Ubwo se iyo ngirwamuhesha w’inkiko wica amategekoabibona akirengagiza ukuri ntakwiye gufungwa? Ese ubwo buyobozi bw’ibanze (Akagari, Umurenge, Akerere) burebera ntiburenganure uwo muturage bumaze iki?
Uwo muhesha w’inkiko yagombge kuva mu nzu arimoigacumikirwamo uwo yasohoye kugeza abonye aho aba kandi kandi dépenses zose zikushyurwa n’uwo muhesha w’inkiko. Ahanwe atyo abandi bareberaho akarengane kagacika

Mparambo yanditse ku itariki ya: 30-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka