Huye yari kuba iya mbere iyo itaba inyuma muri mituweli - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko hari igihe Akarere ka Huye kari kuba aka mbere mu mihigo, iyo kataba inyuma mu bwisungane mu kwivuza.

Guverineri Alice Kayitesi aganira n'abaturage
Guverineri Alice Kayitesi aganira n’abaturage

Yabibwiye abari bitabiriye ibirori byo kumurika no kwishimira igikombe cy’umwanya wa kabiri aka Karere kagize, tariki 8 Werurwe 2023, ibirori byabimburiwe n’umupira w’amaguru w’igikombe Kagame Cup, wahuje ikipe y’Umurenge wa Rwaniro n’uwa Mukura mu bahungu, warangiye Rwaniro itsinze 5 ku busa, ndetse n’uw’abakobwa wahuje Kigoma na Gishamvu, ukarangira Kigoma itsinze penaliti enye kuri ebyiri.

Guverineri Kayitesi yagize ati “Hari icyo Meya atababwiye, ngira ngo ni yo mpamvu ahari mutabaye aba mbere! Kugeza ubu Akarere ka Huye karacyari mu tw’inyuma cyane ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza. Nkeka ko ari ho mwaburiye amanota, ubundi mwari kuba aba mbere, nkurikije ibice aba mbere babarushije.”

Yunzemo ati “Icyo na cyo kirashoboka, mwagikora. Ni byiza ko n’abaturage babasha kwivuza, ndetse tukanizigamira neza muri EjoHeza kugira ngo tutazasaza nabi.”

Guverineri Kayitesi yatanze izi mpanuro, nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye abanyehuye ko igikombe babonye ari umusaruro wa buri wese, kuko ngo hari ibintu byinshi bitangirwa amanota mu mihigo harimo n’ibyo abaturage baba bagizemo uruhare.

Yagize ati “Nk’umuyobozi w’Akarere ndagira ngo mbabwire ko ntewe ishema no kubahagararira, ndetse no gukomeza gufatanya namwe nk’umutoza w’Indatirwabahizi, duharanira kuba ku isonga. Iki gikombe kidutere imbaraga zo kuzaba aba mbere ubutaha.”

Ubundi mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 ari na wo Akarere ka Huye gaherutse kubamo aka kabiri, abagatuye bitabiriye mituweli ku rugero rwa 90,4%, naho muri uyu mwaka turimo wa wa 2022-2023 ubu bageze kuri 83.2%, kakaba kari ku mwanya wa 27 ku turere 30 tugize u Rwanda.

Abanyehuye bavuga ko ubwitabire butagenze neza kubera ikirere kitabaye cyiza, abahinzi ntibabashe kweza.

Mariana Musabyimana w’i Gishamvu ati “Mituweli turayumva. Icyatumye tudindira ni ibiza byo kuteza, kuko amafaranga tuyakura ahanini ku kuba twahinze, tukeza, tukabasha kwizigamira mu bimina bya mituweli. Kuteza byatumye habura ubwizigame.”

Sylvan Ndagijimana w’i Mbazi na we ati “Mu by’ukuri kutitabira mituweli 100% bipfira mu bushobozi. Hari abantu bari mu cyiciro cya gatatu babarwa nk’abayirihira nyamara mu by’ukuri nta bushobozi bafite. Abahinzi na bo bahuye n’ikibazo cy’ibiza, ababacagaho incuro na bo babura akazi.”

Meya Sebutege amurikira abaturage igikombe cy'umwanya wa 2 begukanye
Meya Sebutege amurikira abaturage igikombe cy’umwanya wa 2 begukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu ngamba bafashe mu kongera ubwitabire bwa mituweli, ari ugushishikariza abaturage kubika mu bimina byibura amafaranga 100 ku munsi kuko ku mwaka baba bafite byibura ibihumbi 36, cyangwa kubika byibura 100 ku cyumweru ku muntu kuko umwaka ugira ibyumweru 52, bityo ku mwaka umuntu akaba yaba amaze kwegeranya ibihumbi bitanu na 200.

Mu zindi ngamba bafashe mu kurushaho kwesa imihigo neza, harimo gukora ku buryo imitangire ya serivisi irushaho kugenda neza mu rwego rwo kuzamura igipimo abaturage bishimiramo serivisi bahabwa, bagakora ku buryo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage buri wese abigiramo uruhare, akumva ko kutohereza umwana ku ishuri no kutaboneza urubyaro biviramo abana kugira imirire mibi, bigira aho bihurira n’imihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka