Huye: Yari agiye kurogesha musaza we bapfa umunani

Mukamparaye Anastasie w’imyaka 52 y’amavuko yiyemerera ko yari agiye kurogesha musaza we amuziza kumwima umunani mu masambu ababyeyi babasigiye.

Hari mu nteko y’abaturage yabereye munsi y’igiti cyitiriwe amahoro kiri mu Kagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu tariki 05/12/2014, ubwo uyu Mukamparaye utuye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye yiyemereraga ko yari agiye gukora ibara akarogesha musaza we.

Nk’uko Mukamparaye yabyivugiye ubwe, uyu mugambi mubisha waje gukomwa mu nkokora n’uko yavuye iwabo mu Karere ka Huye akerekeza mu Karere ka Nyaruguru kumurogesha ariko yahagera akabura umupfumu kabuhariwe bari bahamurangiye.

Muri ubu buhamya bwe agira ati « Njyewe nari mfite musaza wanjye. Najya kumwaka ubutaka bw’umunani akabunyima nagenda akambwira ngo ‘ningende nta mukobwa uhabwa umunani iwabo ngo n’ingata yanjyanye ntizangarure’. Naragiye nti ‘aho kugira ngo umuntu akomeze kunyima ubutaka ngiye kuraguza’ ariko ngezeyo nsanga umupfumu ntawe uhari ».

Mukamparaye yari agiye kurogesha musaza we bapfa ubutaka.
Mukamparaye yari agiye kurogesha musaza we bapfa ubutaka.

Akomeza avuga ko ajya kuri uwo mupfumu yari yitwaje ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ariko ngo yanateganyaga gutanga akintu cyose yari busabwe harimo n’inka.

Nyuma yo kubura uyu mupfumu avuga ko yagarutse iwabo mu Karere ka Huye agasanga komite y’ubutaka ndetse akanegera ahakorerwa ibiganiro mu matsinda bigamije gukemura amakimbirane.

Muri ibi biganiro byo mu matsinda, Mukamparaye avuga ko ariho yaboneye ibisubizo by’amakimbirane ashingiye ku masambu yari afitanye na musaza we yari yagerageje kurogesha.

Ati «Mu Kagari ka Shori batumiye musaza wanjye baratwigisha ubundi tubyemeranyaho kugabana isambu. Ubu aransura najye nkamusura mu gihe mbere nta muntu wavuganaga n’undi ».

Uyu Mukamparaye uvuga ko ubu yahindutse akaba umuyoboke w’itorero pantekote mu Rwanda (ADEPR) ngo asigaye ashima komite y’ubutaka ndetse na gahunda y’ibiganiro byo mu matsinda byamuhuje na musaza we bahoraga barebana ay’ingwe.

Amategeko y’u Rwanda ahana asobanura ko kuroga ari uguha umuntu ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo.

Umuntu wese uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 144 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka