Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
Uwamariya Veneranda ni we watorewe kuyobora Akarere ka Huye mu gihe cy’agatenyo, nyuma y’uko Kayiranga Muzuka Eugene n’abamwungirije baterewe icyizere.

Yatorewe mu matora y’abagize Njyanama y’Akarere ka Huye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena 2018.
Abajyanama 25 kuri 25 bemeje ko ari we uba ayobora mu gihe hagitegerejwe amatora azashyiraho umuyobozi w’akarere.
Perezida wa Njyanama yamusabye kwirinda gukora amakosa nk’ay’abamubanjirije kandi akazirikana aho igihgu kigana.
Yagize ati "Aho igihugu kigana urahazi. Turakwizeye. Kuba wayoboraga Komisiyo y’imibereho myiza neza, biranyizeza ko n’ibindi uzabikora neza."

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose wari witabiriye ayo matora, yasabye Inama Njyanama gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bakosore ahari amakosa.
Ati "Kuba mwaravuze muti komite nyobozi yari isanzwe ibe iruhutse, cyangwa ijye gukora ibindi, ni uko mwabonaga bikwiye."
Tariki 31 Gicurasi 2018, Inama Njyanama y’aka karere ni bwo yakuye icyizere Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi w’Akarere, Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yabashinjaga kutumvira inama bagirwaga ahubwo hakaba ibyo bikoreraga ku giti cyabo nta we babimenyesheje.
Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
- Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
- Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
- Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ohereza igitekerezo
|
turamwishimiye kuyobora Huye ariko Turasaba ko yabanza kwemeza cg gusinya ibyo basize bitemeje cg bidasinye kuko birimo gutinda. ok