Huye: urubyiruko rwiga rwitabiriye kwizihiza umunsi w’intwari ari rwinshi
Urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye ni rwo rwitabiriye kwizihiza umunsi w’intwari ari rwinshi tariki 01/02/2013, mu birori Akarere ka Huye kijihirije kuri sitade Kamena iherereye mu mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.
Uwagereranya, yavuga ko umubare w’abantu bakuru ndetse n’urundi rubyiruko rutiga bari bitabiriye ibi birori, udashyika kimwe cya kabiri cy’aba banyeshuri.
Sahundwa Pascal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, ati “ iyo uje witabiriye umunsi mukuru mu Murenge wacu, kubera umubare munini w’abanyeshuri tugira, ugira ngo ababyeyi ni bakeya. Byanakubitiraho ko n’abaje muri defile baba bambaye uniforme, ukangira ngo bose ni abanyeshuri. »

Na none ariko, ngo abenshi bakora mu bigo binini byo mu Murenge wa Ngoma, ni abataha hanze y’umujyi, hakaba n’abaturuka hanze y’Akarere ka Huye, akenshi ku minsi mikuru baba bagiye gusura imiryango yabo.
Ku rundi ruhande ariko, uyu muyobozi anemera ko abaturage basanzwe bo mu Murenge wa Ngoma bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi batari bose. Ni yo mpamvu yasabye abayobozi b’imidugudu kuzajya bahwitura abaturage bo mu midugudu bayobora, cyane ko ibivugirwa mu birori biba byabagenewe ari ingirakamaro kuri bose.
Abanyeshuri ngo ni zo ntwari z’ejo hazaza, zizakosora ibitari byiza byakozwe cyangwa bikorwa n’abantu bakuru. Ni na bwo butumwa bahawe. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene ati « kuba intwari ntibirindira ko ubanza kuba mukuru. Ntibisaba imyaka myinshi. Bitangire ubungubu. »
Sahundwa Pascal na we afitiye ubutumwa urubyiruko burusaba kwitandukanya n’ibikorwa bitabahesha agaciro, bitazatuma batera imbere nko kwiyandarika, kunywa ibiyobyabwenge no kwiroha mu byabatera indwara z’ibyorezo nka sida.

Uyu muyobozi akomeza agira ati « Urubyiruko nirugendere kuri gahunda nziza z’abatubanjirije: kwitwara neza, ikinyabupfura. Bagendere ku rugero rw’abana b’i Nyange, maze ibyo kwitandukanya, ivangura n’amatiku yaranze Abanyarwanda ntibabirebe, ahubwo bagera ikirenge mu cy’ababaye intwari».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
i Huye bariya banyeshuri bo bo muri NUR bari muri ya association yabana bafashijwe n’imishinga muri secondary batugejejeho umuvugo n’agakino kabisa bari bafite ubutumwa.