Huye: Urubyiruko rwateguye imurikamateka kuri Jenoside

Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu mugi wa Butare ryitwa Pillars Youth Association ryateguye imurikamateka risobanura Jenoside n’ingaruka zayo rikaba ririmo kubera mu cyumba cy’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye tariki ya 10-13/4/2014.

Amafoto n’inyandiko zisobanura amateka y’Akarere ka Huye ndetse n’ay’igihugu muri rusange mbere y’ubukoroni, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo ni byo bigize imurikamateka ryateguwe n’uru rubyiruko.

Imvano y’igitekerezo cyo gukora iri murikabikorwa ngo ni ukubera ko babonye mu gihe cy’ibiganiro biba mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, urubyiruko rubyitabira ari mbarwa.

Bamwe mu rubyiruko batangiye gusura iri murikabikorwa.
Bamwe mu rubyiruko batangiye gusura iri murikabikorwa.

Joséphine Mutimukeye, umuyobozi wa Pillars Youth association ati “Twararebye dusanga abenshi mu rubyiruko bibwira ko ibiganiro biba birimo kuba ari iby’abantu bakuze gusa, twiyemeza gutegura iri murika kugira ngo tubasobanurire amateka y’igihugu cyacu, no kugira ngo tubashishikarize kuzajya na bo babyitabira.”

“Imibereho y’abaturanyi bacu iratureba” ni bumwe mu butumwa bugaragara mu nyuguti nini ku mafoto agize iri murikamateka. Ibi ngo bishaka kwerekana ko Abanyarwanda bagomba gufatanya mu gufasha bagenzi babo ku bw’ibibazo batewe na Jenoside.

Mutimukeye ati “hari inkuru zigenda zigaragara muri iri murika zivuga ku mwana wa hano i Huye witwa Jean Bosco wagizwe imfubyi na Jenoside, wigeze kugira imyitwarire itari myiza y’ubujura..., abaturanyi be bakaza kumwegera bakamwubakira bakanamufasha none ubu akaba ari intangarugero aho atuye. Ibi bigaragaza gufatana mu mugongo Abanyarwanda bakeneye nyuma ya Jenoside.”

Mu cyumba cy'inzu mberabyombi ni ho Pillars bari gukorera imurikabikorwa.
Mu cyumba cy’inzu mberabyombi ni ho Pillars bari gukorera imurikabikorwa.

Iri murika bariteguye ku bufatanye n’umuryango Never Again Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Huye. Mbabazi Norbert, Visi perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, avuga ko biyemeje gufasha uru rubyiruko kuko babonaga rufite igitekerezo cyiza.

Pillars Youth ssociation ni ishyirahamwe ryavutse umwaka ushize, riturutse ku rubyiruko rwigaga muri Groupe Scolaire Notre Dame de la Providence ryo mu mugi wa Butare abenshi bazi ku izina rya Social Karubanda.

Icyakora, ngo n’urundi rubyiruko rwo mu mugi wa Butare rwaba urwiga mu mashuri yisumbuye ndetse no muri kaminuza bagenda barizamo. Kugeza ubu, umukuru mu barigize afite imyaka 20.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitekerezo cy’urubyiruko rwa HUYE ni cyiza, gusa nsanga hakwiye gutegurwa inyigisho zikwiye guhabwa urubyiruko rw’ubu zigatandukana n’izihabwa abakuru, urugero ni ibiganiro tumaze iminsi duhabwa muri iyi minsi y’icyunamo
abakuru barabyumva ariko abakiri bato ntacyo bikuriramo n’ubwo babyumvira ku ziko, bikwiye gushyirwa kandi muri curriculams mu mashuli guhera muri primaire wenda twazagira icyo turamura mu bihe bizaza

Gilbert yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Igitekerezo cy’urubyiruko rwa HUYE ni cyiza, gusa nsanga hakwiye gutegurwa inyigisho zikwiye guhabwa urubyiruko rw’ubu zigatandukana n’izihabwa abakuru, urugero ni ibiganiro tumaze iminsi duhabwa muri iyi minsi y’icyunamo
abakuru barabyumva ariko abakiri bato ntacyo bikuriramo n’ubwo babyumvira ku ziko, bikwiye gushyirwa kandi muri curriculams mu mashuli guhera muri primaire wenda twazagira icyo turamura mu bihe bizaza

Gilbert yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka