Huye: UNDP igiye kuvugurura umudugudu wa Taba h’i Bukomeye ukazaba ndeberwaho
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere,UNDP, ngo rigiye kuvugurua Umudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura, ku buryo ngo uzaba icyitegererezo cy’imiturire iboneye.
Umukozi ukurikirana iby’imidugudu y’icyitegererezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), avuga ko amazu 60 yari yarubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye muri uyu mudugudu azavugururwa abe meza kurusha uko ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwari bwarabikoze, mu bushobozi bukeya bwari bufite.

Ngo azashyirwaho kandi ibigega bifata amazi y’imvura, ndetse abawutuyemo bazorozwe inka bazajya bororera mu gikumba rusange, banubakirwe biyogaze (biogaz).
Muri uyu mudugudu kandi hazashyirwa inzu abantu bazajya bahuriramo igihe bafite inama. Iyo nzu izaba ifite n’ibyumba byo gucururizamo ku ruhande. Ngo hazanashyirwa kiosk y’ikoranabuhanga, ku buryo abifuza internet bazajya bayibona hafi.

Abakora umurimo w’ubuhinzi bazaba batuye muri uyu mudugudu, ngo bazahabwa imbuto zongera umusaruro banafashwe kubona amafumbire azababashisha kugera ku musaruro uzajya ubahaza bakanasagurira amasoko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukura bwo bunifuza ko abazaba batuye muri uyu mudugudu bazahabwa n’inzu yo guhingiramo (green House) kugira ngo barusheho kugera ku musaruro ushimishije.
Ibi bikorwa byose ngo bizaba byamaze gukorwa mu gihe cy’imyaka ine. Ngo buri gihembwe kizajya kigira igikorwa cyagenewe kugezwa ku bagenerwabikorwa. Ariko ngo ku ikubitiro bazabanza bahabwe inka n’ibigega byo gufata amazi.

Kugeza ubu, mu mazu 60 Akarere ka Huye kubatse i Bukomeye, 20 yamaze guturwamo kuko ari yo yuzuye neza. 40 asigaye ngo yari akiri gukorerwa amasuku ya nyuma.
Uretse uyu mudugudu w’icyitegererezo uzubakwa i Bukomeye ho muri Mukura, ngo UNDP izubaka n’undi mu Karere ka Ngoma ahitwa i Rukumberi. Ngo izaba imeze nk’indi y’icyitegererezo yubatswe i Nyagatovu mu Karere ka Nyanza n’i Kitazigurwa mu Karere ka Rwamagana.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|