Huye: Umuhanda wo mu cyarabu uzaba warangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, aratangaza ko bitarenze ukwezi kwa 02/2014, umuhanda wo mu cyarabu wangiritse uzaba wamaze gusanywa. Ibi bikaba biri buhe icyizere abaturage bari bamaze igihe binubira uko uyu muhanda utitabwaho.
Abatuye mu mujyi wa Butare bamaze igihe binubira ibyondo biri rwagati muri wo biturutse ahanini ku mihanda yari yarangiritse ikamenwamo igitaka. Iki gitaka gisigaye kihatera icyondo gikabije.

Guhera mu kwezi kwa 06/2013, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye kwizeza abaturage ko uyu muhanda wiswe uwo mu cyarabu ugiye gushyirwamo kaburimbo, nk’uko byateganyijwe kuva mu myaka ishize ariko ntibigerweho.
Icyakora, kugeza na n’ubu imirimo igaragarira buri wese ko gukora uyu muhanda byatangiye, ni ukuvuga kuzana imashini zisunika ibitaka n’izishyiramo kaburimbo ntibiratangira.
Mayor Muzuka avuga ko umujyi wa Butare ari umujyi wubatswe kera, ku buryo gukora imihanda iwurimo bisaba kwitonda nko kureba ahari insinga z’amashanyarazi n’impombo z’amazi bikabanza kwigizwayo.

Ati: “Ubu ni byo biri gukorwa, ariko icyo twakwizeza abaturage bacu ni uko mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha uyu muhanda uzaba wararangiye.”
igituma Abanyabutare bavuga ko barambiwe cyane ugutinda kw’itangira ry’imirimo nyir’izina yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda, ni ukubera icyondo gihari kibuza abantu kugenda neza.
Iki na cyo kiva ku kuba igice kinini cy’uyu muhanda cyari gisanzwemo kaburimbo, nyamara kubera gusaza ukaba wari urimo ibinogo bibuza abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga kwisanzura cyane cyane iyo imvura yaguye: imvura yaragwaga ibiziba bikareka mu binogo.

Ubuyobozi bubonye ko abagomba gukora uyu muhanda bari batarabasha kuza neza ngo batangire imirimo nyir’izina, babasabye kuwumenamo ibitaka bisiba ibi binogo.
Icyakora, igitaka cyamenwemo nticyari cyiza ku mihanda kuko cyatumuraga ivumbi ryinshi, bigatuma hamenwamo amazi, nyamara aya mazi igihe atarumuka na yo akanyereza umuhanda.
Byaje guhumira ku mirari ubwo imvura yatangiraga kugwa mu minsi yashize, kuko yikubitaga muri bya bitaka bibi maze kubona aho umuntu akandagira anyura aho byasutswe bikaba ingorabahizi.
Gusa, kuri ubu mu gice cyarimo kaburimbo iki gitaka cyakuwemo ku buryo ho hatakinyerera. Ahasigaye ikibazo cy’icyondo ni ahari hasanzwe umuhanda w’ibitaka ariko naho hakaba hateganywa kuzashyirwa kaburimbo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|