Huye: Umugore yishe undi amuziza kumutwarira umugabo
Umugore witwa Mukamusonera Consesa wo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye aherutse kwica mugenzi we witwa Nyirandama Godelive amuziza kumutwarira umugabo. Mukamusonera yakoze aya mahano nyuma yo gusanga umugabo we aryamanye na nyakwigendera.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 12/02/2012 Mukamusonera yasanze umugabo we witwa Nturanyenabo Viateur aryamanye na Nyirandama, icyo gihe ngo Mukamusonera yahise ajya gutabaza muramu we witwa Paul Barinda bateranira kuri nyakwigendera baramukubita bimuviramo urupfu.
Nyirandama ashobora kuba yarakubiswe agafuni mu mutwe ndetse n’umwuko kuko aribyo bikoresho byasanzwe mu cyumba yari aryamyemo nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wagateganyo w’umurenge wa Simbi yabisobanuye.
Mbere yo kujya gukora aya mahano, Mukamusonera ngo yabanje gusigira umwana nyirabukwe asiga amubwiye ati “mfasha umwana njye gukora akantu.”
Abaturage basanze nyakwigendera imbere y’urugo yambaye ubusa. Nyirandama Godelive yashyinguwe kuwa kabiri tariki 14/02/2012.
Abaturage bari baje guherekeza nyakwigendera ku irimbi bagaye cyane Mukamusonera Consesa kuko yihaniye akica umuntu.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yari yaje guherekeza nyakwigendera yasabye abaturage kugira umuco wo gufashanya bakazamenya abana ba nyakwigendera anabasaba kujya batabara abari mu kaga kuko iyo baza gutabara uwo mugore atari gupfa.
Abaturanyi ba Nyirandama bari bumvize abantu barwana ariko ntibagira icyo bakora bavuga ko ari “iby’abagore n’abagabo babo.”
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bintu ni scandal.Nabwo byumvikana ukuntu hari hacyiri umuntu wica undi mu RWANDA.Uyu mugore ni ikigwari . Yagombaga guhamagaza Police bagafata abo basambanyi. Abana babo nibo bambabaje,basigaranye igikomere batazakira .
Ibi bintu ni scandal.Nabwo byumvikana ukuntu hari hacyiri umuntu wica undi mu RWANDA.Uyu mugore ni ikigwari . Yagombaga guhamagaza Police bagafata abo basambanyi. Abana babo nibo bambabaje,basigaranye igikomere batazakira .
Iriya ntindi izakora ishyano kuyisangira byarananiranye nyamara ni iraha ry’akanya gato
HARYA NGO IYO UMUNTU YISHE MURI UBU BURYO AMATEGEKO ABIVGAHO IKI?
NIGEZE KUMVA NGO NTAHANWA ICYAHA KIBA GIFITIWE IBISOBANURO KANDI CYAKOZWE MU GIHE CY’UMUJINYA. ESSE IBI BITEGANYWA N’AMATEGEKO?
ESE BYABA BIBARWA NK’ICYAHA MU GIFARANSA BITA KO CYAGAMBIRIWE/PREMEDITE CYANGWA NI UBWITABAZI/LEGITIME DEFENSE?
GUSA NJYE NUMVA UYU MUNYABYAHA YARAHANWE NUBWO YAHANISHIJWE KWICWA WENDA ATARI IGIHANO GISANZWE MU MATEGEKO, HAKAJYAHO NO KWIHANIRA NABYO BIKABA ICYAHA GITURUTSE KUKINDI CYAHA MBESE NI AGATOGO.