Huye: Ubuzima bubi babayemo mu muhanda butuma batifuza kuwusubiramo

Abenshi mu rubyiruko rw’abahungu bakuwe mu muhanda mu Karere ka Huye, ubu bakaba barererwa mu miryango, bavuga ko ubuzima bwo mu muhanda bwari amaburakindi, kandi ko biyemeje kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira.

Biyibukije tumwe mu dukino bagiye batozwa
Biyibukije tumwe mu dukino bagiye batozwa

Ibi babivuze nyuma yo guhurizwa mu kigo Intiganda cyari cyarabakiriye mbere yo gusubizwa mu miryango, bakibutswa indangagaciro zikwiye kubaranga, ku buryo batashye bongeye kwiremamo imbaraga zo gukomeza kwiga, cyane ko na mbere icyari cyabakuye mu ishuri ari ukubura ibikoresho by’ishuri iki kigo kibamenyera.

Ubundi, abenshi mu rubyiruko rwahoze mu muhanda bavuga ko amikoro makeya y’ababyeyi ari yo yagiye atuma bata ishuri bakajya mu muhanda.

Uwitwa Gervais Ndihokubwayo ati ”Nabanaga na mukecuru, nkabona nta dutege, atakibashije gukora ngo tubone ibyo kurya ndamucika njya mu muhanda. Nkanjya ntora injyamani nkazigurisha nkagura ibyo kurya”.

Fabien Bicamumpaka w’imyaka 16, ubu urangije umwaka wa gatanu w’amashuri abanza na we ati “Navuye mu ishuri kuko navagayo nkabura ibyo kurya. Mpita njya mu muhanda gushakisha imibereho.”

Kuba mu muhanda na byo ngo ntibyoroshye, kuko ukigeramo agomba kugendera ku mategeko y’abo awusanzemo, kandi n’ubuzima bwaho ubwabwo butoroshye.

Ndihokubwayo ati “Hari abagukubita, hari abakubwira ngo jya gusyaga ni ukuvuga gusabiriza utuzanire. Ukajya mu muhanda ugasaba, wabibona ukazana bakaba ari bo bakugenera.”

Bicamumpaka ati “Ukigera mu muhanda baragufata bakagukeba n’urwembe bakubwira ngo sora. Ni ukuvuga ko ugomba kubaha amafaranga kuko uba ubasanze mu muhanda. Iyo ugenda uyabaha muba inshiti bakakureka.”

Mu bana baba mu muhanda hari abawirirwamo bashakisha imibereho bagataha iwabo, hakaba n’ababa mu muhanda igihe cyose.

Ildephonse w’imyaka 17 kuri ubu, ari mu bawirirwagamo bagataha. Aho yasubirijwe mu ishuri n’iwabo ubu akaba ari gufashwa kwiga umwuga wo gukanika, avuga ko atasubira mu muhanda kuko nta cyiza yahasanze.

Ati “Ubuzima navuyemo sintekereza kubusubiramo, kubera ko umwuga ndimo kwiga nizeye ko uzangirira akamaro. Mu muhanda byari bibi cyane kuko na ho kubona ibyo kurya bitabaga byoroshye, umuntu agatekereza no kwiba. Ntawe nigeze nkora mu mufuka, nahigaga ibyuma, nkabigurisha, nabona 500 nkagura ibijumba, nkabyotsa, nkasangira na barumuna banjye.”

Hakizimana w’imyaka 20, yagannye ikigo Intiganda habura gatoya ngo apfe, kuko yarwariye marariya mu muhanda akabura ubushobozi bwo kwivuza.

Nyuma yo gusubizwa mu ishuri no mu muryango, ubu akaba arangije umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko aziga ashyizeho umwete akazaba umwarimu.

Na bagenzi be bandi batasubiye mu muhanda bafite intego yo gukomeza amashuri kugira ngo bazabeho neza.

Christine Mukakabayiza ukora mu Kigo Intiganda, avuga ko ku bana 167 bari bafite batangira gahunda yo kubasubiza mu miryango, hari 34 basubiye mu muhanda, bagata n’ishuri.

Muri Centre Intiganda bakundishijwe kwiga, none hari abiyemeje kutazarireka
Muri Centre Intiganda bakundishijwe kwiga, none hari abiyemeje kutazarireka

Ni na yo mpamvu abatarasubiye mu muhanda babazanye mu kigo Intiganda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo babongeremo ikibatsi cyo gukunda ishuri no kwanga ubuzima bwo mu muhanda.

Mukakabayiza anavuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bariya 34 bataye ishuri bagasubira mu muhanda, bazongera kubegeranya bakongera kubaganiriza mu gihe cy’icyumweru, hamwe n’abandi bashyashya baje mu muhanda, kugira ngo bongere babasubize mu miryango, baniyemeze kubafasha mu myigire yabo.

Ubundi abana bakura mu muhanda, mu kigo Intiganda babashyira mu ishuri, bagakomeza kubamenyera ibikoresho n’iyo basubijwe mu miryango yabo kubera ko iba itifashije.

Kuri ubu abana bose basigaye bafatira amafunguro ku ishuri, bwo ngo no kubitaho ubu byarushijeho kuborohera kuko babarihira amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri, bakanabarihira amafaranga ya mituweli hamwe n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka