Huye: REG yahaye ingo 60 amashanyarazi inakangurira abaturage kwirinda abiyiyitirira bakabiba

Abakozi b’ishami ry’ikigo cyo gukwirakwiza no gutunganya ingufu z’amashyanyarazi, REG, mu Karere ka Huye, bagejeje amashanyarazi mu ngo 60 z’i Shyembe, banahatanga mituweri 30.

Abaturage bagejejweho amashanyarazi
Abaturage bagejejweho amashanyarazi

Iki gikorwa bagikoze kuwa gatanu tariki 26 Ukwakira, nyuma y’uko tariki 30 Nzeri bari bamaze gukora umurongo ukwirakwiza amashanyarazi muri aka gace k’Umurenge wa Maraba.

Nk’uko bivugwa na Jean Pierre Maniraguha, umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, ngo iki gikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku ngo z’abatuye muri aka gace no guha mituweri ab’abakene bananiwe kuzigurira cyari kigamije gufasha aba baturage mu iterambere, ariko no kubaganiriza ku bubi bwo kwangiza ibikorwaremezo.

Ati « Muri aka gace ka Maraba, muri Kigoma no muri Simbi hakunze kuboneka abantu biyitirira kuba abakozi ba REG, bakihererana abaturage, bakabaca amafaranga, bababeshya ko babaha umurongo w’amashanyarazi cyangwa bakabibira umuriro. »

Buri rugo rwashyizwemo amashanyarazi
Buri rugo rwashyizwemo amashanyarazi

Basabye rero abatuye muri aka gace kwirinda abagenzwa no kubacuza utwabo, banabasaba kuzajya babagaragaza igihe bababonye, kuko uretse kubariraho utwabo hari n’igihe bashobora kubaha nabi amashanyarazi, aka yabatwikira ibintu.

Abahawe amashanyarazi bafite ubushobozi bahise bishyura ibihumbi 56 asabwa ugerejwe amashanyarazi mu rugo, ariko n’abadafite ubushobozi basinye amasezerano yo kuzishyura buke bukeya mu gihe cy’imyaka 10, ubwishyu bukazajya bukurwa ku mafaranga baguze umuriro.

Abenshi mu bagejejweho amashanyarazi bari batarashyira mu mazu yabo insinga zituma babasha gucana. Bavuga ko bagiye gushaka ukuntu bazibona bidatinze kuko babona ari byo byazatuma batangira gutera imbere babikesha amashanyarazi.

Uwitwa ati « Ndatekereza kuzubaka agasalon, nzahamagare umucoiffeur azajye yogosha hanyuma mbone umunyu na peterori. Abajura baducaga intege na bo bagiye kugabanuka.

Abaturage basabwe kwitondera abiyitirira abakozi ba REG bakabiba
Abaturage basabwe kwitondera abiyitirira abakozi ba REG bakabiba

Kugeza ubu mu Karere ka Huye amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 29%, naho akomoka ku mirasire y’izuba afitwe na 6,5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka