Huye: Nta mwana usigaye mu kigo cy’imfubyi

Mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 15 umunsi w’umugore wo mu cyaro tariki 15/10/2012, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye yatangaje ko muri ako karere nta mwana usigaye mu kigo cy’imfubyi.

Kuri uwo munsi, abana batatu bari basigaye mu bigo bashyikirijwe yiyemeje kubarera. Ababyeyi biyemeje kurera izi mfubyi basanzwe bafite abandi bana, bakaba bariyemeje kubarerera hamwe n’ababo.

Abana batatu bari basigaye mu kigo cy'imfubyi babonye imiryango ibakira.
Abana batatu bari basigaye mu kigo cy’imfubyi babonye imiryango ibakira.

Abana bose bari mu bigo bibiri byabaga muri aka karere, bari babashije kubona imiryango ibakira uretse abo bana b’abahungu batatu bari basigaye mu kigo cy’imfubyi, aho bakunda kwita kwa Adiriya.

Kuva aho Leta y’u Rwanda itangiriye gushishikariza Abanyarwanda gukura abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango, akarere ka Huye kari kitabiriye iyi gahunda.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka