Huye: Muri Nzeri 2013, abaturage bose bagomba kuba batuye mu midugudu
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye burateganya ko abaturage batuye ako karere bagomba kuba batuye ku midugudu bitarenze muri Nzeri 2013; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Huye.
Uwo muyobozi arasaba abafatanyabikorwa bo mu karere ka Huye gufasha ubuyobozi bw’akarere kwigisha abaturage kugira ngo bumve akamaro kabyo. Iki gikorwa kandi kizasaba ubushobozi.
Ubwo yasabaga ubufasha bw’abafatanyabikorwa, tariki 29/03/2012, umuyobozi wungirije yagize ati “Hari igihe abaturage bubaka bakabura inzugi, amadirishya cyangwa amabati byo kuzuza inzu zabo. Turifuza ko abafatanyabikorwa bafite ibikorwa bifitanye isano n’imibereho myiza bazadufasha muri iki gikorwa”.
Gutura mu midugudu bizafasha abaturage kugezwaho ibikorwa by’iterambere mu buryo bworoshye. Bizanoroshya gahunda yo guhuza ubutaka abaturage bahinga ibihingwa bemeranyijweho kuko hazaboneka imirima minini itagituwemo; nk’uko byagaragaye mu Murenge wa Rusatira.
Twizere ko iteganyabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizagezwa ku nama rusange mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka rizaba riteganya gutanga ubufasha muri iki gikorwa kitoroshye akarere ka Huye kagiye gutangira.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|