Huye: Kubaka amagorofa mu cyarabu noneho biri hafi

Nyuma y’imyaka ibarirwa muri itatu bivuzwe ko amaduka yo mu Cyarabu yasenywe agiye gusimbuzwa inzu z’amagorofa, ubu noneho ngo imishyikirano yo kuyubaka igeze ahashimishije.

Abafite inzu zituzuye n'abafite ibibanza bikikijwe n'amabati bananiwe kubaka basabwe gutanga gahunda yo kubyubaka
Abafite inzu zituzuye n’abafite ibibanza bikikijwe n’amabati bananiwe kubaka basabwe gutanga gahunda yo kubyubaka

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, abakurikirana umushinga wo kubaka ibibanza 11 by’Abarabu baturuka mu gihugu cya Omani biherereye mu Cyarabu, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2019 bakiriye ibitabo bya ba rwiyemezamirimo bifuza kuhubaka.

Ati “Ngira ngo kwiga ku byatanzwe na ba rwiyemezamirimo byibura ntibizarenza ukwezi k’Ukuboza. Ubu igisigaye ni ikizava mu isoko noneho tukareba amasezerano. Ntekereza ko nibigera ku ntambwe y’amasezerano umushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Akomeza agira ati “Urumva ko nibura tuba tubona ko iyo ari intambwe yatewe, n’ubwo ari ntoya ukurikije ibyo twifuza.”

Ikindi gitanga icyizere cy’uko kubaka inzu z’ubucuruzi mu Cyarabu bitazakomeza gutinda, ni uko ngo amasosiyete yo mu Rwanda ari yo yasabwe kwitabira isoko ryo kubaka ayo magorofa, n’ababikurikirana bakaba ari Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo mu Cyarabu hari hamaze imyaka ibarirwa mu icumi hafunzwe kugira ngo ba nyiraho bubake amagorofa, si ho honyine hari ibibanza bitubatse mu Mujyi i Huye, bigatuma hari ibice bikihagaragara nk’amatongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nyuma y’uko muri uyu mwaka wa 2019 abari bagifite amaduka bananiwe kuyasimbuza amagorofa bemerewe kuyavugurura, ubu akaba asa neza, abari bamaze gusenya ibibanza bakanabikikiza amabati nk’aho bagiye kubaka ariko ntibabikore, basabwe kugaragariza ubuyobozi bw’akarere gahunda bafitiye ibibanza byabo, kandi ngo bamaze kuzitanga.

Abafite ibibanza batarabonera ubushobozi bwo kubaka basabwe kuba babihinzemo imyaka migufi cyangwa kuba babishyizemo ubusitani, bakabikuramo ibihuru n'ibyatsi bigaragara nabi mu mujyi
Abafite ibibanza batarabonera ubushobozi bwo kubaka basabwe kuba babihinzemo imyaka migufi cyangwa kuba babishyizemo ubusitani, bakabikuramo ibihuru n’ibyatsi bigaragara nabi mu mujyi

Mu gihe bagishakisha ubushobozi, basabwe kuba bakuyeho ayo mabati atuma umujyi usa nabi, ibibanza bikaba bihinzwemo ubusitani cyangwa imyaka migufiya itagaragara nabi mu mujyi, nk’imboga, kugira ngo ikibanza kibe gisukuye.

Ati “Nibura ahantu hasigare hagaragara ko ari ikibanza kimeze neza, ndetse rimwe na rimwe bishobora kuba byazanira ba nyiri ibibanza amahirwe yo kubona abifatanya na bo mu kubaka.”

Ibi byo kuba ibibanza bihinzwe mu gihe hataraboneka ubushobozi bwo kubyubaka ngo bireba n’abandi bantu bafite ibibanza batarubaka mu mujyi i Huye, bigaragaramo ibihuru cyangwa ibyatsi biteje umwanda aho biri, urugero nko mu ruganda rw’ibibiriti rutaratangira gukora nyuma yo kugurwa n’umushoramari Osman Rafik muri Nzeri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka