Huye: Ku nshuro ya mbere, abagororwakazi bijihije umunsi w’abagore ku mugaragaro
Abagore bo mu magereza bajyaga bizihiza umunsi w’abagore ubwabo, ariko abafungiye muri Gereza y’i Huye bawijihije bari kumwe n’ubuyobozi bwa Gereza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013.
Dathive Ngaboyisonga Mukanyangezi, Komiseri ushinzwe kugorora imibereho myiza, uburenganzira n’ubutwererane mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), yavuze ko impamvu batekereje gufasha abagore b’abafungwa kwizihiza umunsi w’umugore ari ukubereka ko Leta y’u Rwanda ibitayeho.
Yagize ati: “Ku mugaragaro ni ubwa mbere muri RCS twashatse kwizihiza umunsi w’abagore, mu rwego rwo kugaragariza abantu bafunze ko n’ubwo bahemutse, bakoze ibyaha, bakarenga ku mategeko bagakatirwa n’inkiko bagafungwa, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itabatereranye. Iracyabitayeho”.

Abagore bafungiye muri Gereza y’i Huye bishimiye kuba barakorewe umunsi mukuru, n’uko umwe muri bo witwa Christine Nyiransengiyumva yabitangaje.
Yagize ati: “Bakimara kutubwira ko uyu munsi uzaba, twarabyinnye tuti ‘ntibishoboka’, kuko ni ubwa mbere tubibonye muri gereza. Twabonye ko n’ubwo twahemutse, twahemukiye igihugu, Leta y’u Rwanda ikitwitayeho”.
Nyiransengiyumva kandi yavuze ko kuba babonye ko abo hanze bakibitayeho, bibahaye icyizere ko bazasubira hanze kandi bakazagenda batanga ubuhamya bwiza ku buyobozi bw’igihugu.
Uyu munsi mukuru wo muri gereza y’i Huye wanitabiriwe n’abatijiste ubu bari gukorera mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye. Na bo bishimiye kuba baratekerejweho muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abagore.
Colletta Mukarubayiza uyobora ingando y’aba batijiste, we anagira inama abafungwa kwemera icyaha bakagisabira imbabazi, kugira ngo boye kuguma mu buroko, ahubwo bajye hanze bakorere igihugu kuko gikeneye amaboko yabo.
Ati: “Igihugu cyashenywe n’amaboko y’abana b’Abanyarwanda, ni na ngombwa ko cyubakwa n’amaboko yacu ubwacu twebwe twagisenye. Abafungwa ba gereza ya Karubanda barebe uko twaje gusabana na bo dusa: nambaye igitenge, mfite umusatsi njye simora nka bo.
“Mfite n’uburenganzira bwo kujya gusura abana n’umugabo wanjye ndetse n’umuryango wanjye wose. Nyamara na bo bemeye icyaha bakagisabira imbabazi na bo bagira uburenganzira nk’ubwo mfite.
Abari muri gereza nta cyo bari kuhakora. Barazana ibintu bakarya kandi ntacyo basubizaho. Twebwe twakoze imihanda, twahinze ibigori, amasoya, amazu y’abatishoboye twarubatse, ndumva nta cyiza kirenze ibyo turi gukora”.
Abagore bafungiye muri iyi gereza banaboneyeho gusaba ubuyobozi kubashakira ibikoresho n’abarimu bo kubigisha haba gusoma no kwandika, indimi, imyuga itandukanye n’ibindi. Icyo bakeneye ni ukuzava muri gereza bashobora guhanga imishinga bityo bakabasha kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.
Itariki ya 8 Werurwe ni umunsi w’abagore ku isi hose. Mu Rwanda ho uba n’intangiriro y’ukwezi kwahariwe umugore. Ngaboyisonga avuga ko mu magereza hazaho inyigisho zo kwirinda ibyaha, abagore bahabwe umwanya wo gutanga ubuhamya ku bubi bw’ibyaha n’ingaruka zabyo. Hazanakorwa n’ubuvugizi ku bagore bafite amadosiye adatunganye kugira ngo atunganywe.
Akarasisi k’abagore bafungiye muri Gereza y’i Huye, aho bita muri boroke (bloque) Nyampinga, niko kabimburiye ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore muri iyi gereza. Umunsi mukuru nyirizina waranzwe n’imbyino, ubutumwa bwatanzwe n’abantu banyuranye ndetse n’ubusabane.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|