Huye: Isoko ryo mu Gako ryabaye rifunzwe kubera Covid-19

Nyuma y’uko umubare w’abanduye Coronavirus wiyongereye mu Karere ka Huye, imirenge imwe igashyirwa muri Guma mu Rugo, abatuye mu Murenge wa Huye na bo barasabwa gukaza ingamba ngo batazayishyirwamo, kuko n’isoko ryo muri uwo murenge ahitwa mu Gako ryabaye rifunzwe.

Ku wa Kane no ku Cyumweru isoko ryo mu Gako ryararemaga none ubu ryabaye rifunzwe
Ku wa Kane no ku Cyumweru isoko ryo mu Gako ryararemaga none ubu ryabaye rifunzwe

Ubutumwa bwo kuburira abatuye mu Murenge wa Huye ko baramutse badafashe ingamba bakwisanga bashyizwe muri Guma mu Rugo na bo, usanga abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari babusubiramo kenshi, babwira abo bayobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ngo ntavuga ko mu Murenge wa Huye Coronavirus ihari kurusha ahandi, bityo ngo abe ubu yavuga ko abahatuye bazasabwa kuguma mu rugo, kuko icyemezo kizaturuka mu isesengura ry’ibipimo byafashwe mu minsi yashize, ku bantu 100 muri buri murenge.

Icyakora, isoko ryo mu Gako ryo ngo babaye barifunze kubera ko babonaga abagaragaraho ubwandu badahwema kuboneka mu Murenge wa Huye, nyamara riremwa n’abantu batandukanye harimo abahinzi bazana ibyo bejeje ndetse n’abacuruzi, cyane cyane bo mu mujyi i Huye n’i Nyamagabe baharangurira.

Ati “Aho bigaragaye ko hari ubwandu bwinshi kuruta ahandi, hafatwa ingamba zo kurwanya ko ikwirakwira ryagera kuri benshi. By’umwihariko ko hariya (mu Gako) ari agasantere k’ubucuruzi tuzi ko kanyuramo abantu benshi, twasabye ko hakazwa ingamba kuko ubwandu bwinshi bugenda buhagaragara, bivuye ku bikorwa bihakorerwa ariko no ku bakora ibinyuranyije n’amategeko”.

Abantu babaga bacucitse, KWIRINDA Covid-19 ntibyorohe bituma isoko riba rifunzwe
Abantu babaga bacucitse, KWIRINDA Covid-19 ntibyorohe bituma isoko riba rifunzwe

Aboneraho no gusaba abakora umurimo w’ubucuruzi bose kwihutira kwikingiza indwara ya Coronavirus kuko ari bo bagezweho, kandi ko mu mujyi i Huye icyo gikorwa kibera kuri Sitade ya Huye, ku kigo nderabuzima cya Matyazo ndetse no ku ishuri Regina Pacis.

Yibutsa kandi ko kwikingiza bidakuraho ingamba zisanzwe zo kwambara agapfukamunwa, kwisukura intoki kenshi ndetse no guhana intera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka