Huye: Insengero zari zakomorewe muri Tumba zongeye gufungwa

Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu insengero zikomorewe kongera gukora, esheshatu zari zakomorewe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye zongeye kuba zifunzwe.

Impamvu y’iri fungwa igaragara mu butumwa bugufi ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye bwagejeje ku madini n’amatorero yo muri Tumba.

Bugira buti “Nyuma y’uko hagaragaye umuntu ukekwaho Covid-19 muri Tumba, tubisabwe na Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Huye, amatorero n’amadini yari yemerewe gufungura bibaye ngombwa ko yaba aretse gufungura kino cyumweru cyose kugeza igihe abaganga bazatangaza andi makuru”.

Ubu butumwa kandi bugira buti “Icyitonderwa: nta torero n’idini ryemerewe gufungura muri Tumba”.

Ntiturabasha kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba cyangwa ubw’Akarere ka Huye ngo tubashe kumenya niba nta bindi bikorwa byabaye bihagaritswe muri uyu Murenge wa Tumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Annonciata Kankesha, yemeza ko icyemezo cyo kuba babujije insengero zo muri Tumba guterana cyavuye ku kuba hari umuntu wagaragaweho Conavirus uhatuye.

Agira ati “Ibyo kuba abantu bagaragayeho Coronavirus ni Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza, hanyuma twebwe tugashakisha uwo muntu. Ejo baduhamagaye batubwira bati hari umuntu muri Tumba wafatiwe ikizamini kandi twasanzemo Coronavirus”.

Biyemeje rero kuba bafunze insengero nk’ahantu hahurira abantu benshi, kugira ngo babashe gukurikirana neza urujya n’uruza rw’abantu muri Tumba, kandi bongere n’imbaraga mu bukangurambaga mu kwirinda Coronavirus.

Uyu muyobozi anasaba abatuye i Huye ubufatanye mu kurwanya Coronavirus, agira ati “Niwirinda nkirinda hari icyo tuzaba dukoze mu gukumira. Turasaba ubonye wese ikitagenda cyatera ingaruka akarere n’igihugu, kubitubwira byihuse”.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka