Huye: Inkuba yaraye ikubise umugabo arapfa

Mu mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuwa gatanu 13 Nzeri 2019, inkuba yakubise Jonathan Mpumuje wari ucumbitse mu mu mudugudu w’Agasharu, Akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye arapfa.

Abakubiswe n'inkuba bari bicaye muri iyi nzu
Abakubiswe n’inkuba bari bicaye muri iyi nzu

Mu mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 13 Nzeri 2019, inkuba yakubise Jonathan
Mpumuje wari ufite imyaka 32, iyi mvura yamusanze aho yari yugamye ku muturanyi witwa Jean Bosco Bihirabake, utuye mu nzu yo mu gikari cy’uwitwa Manase Nshuti. Yari yafunguye radiyo ya terefonye ye, yayishyize ku gutwi, ari kumva.

Bihirabake uyu avuga ko mu nzu nyakwigendera yari kumwe n’abandi bantu bane, we ari hanze, ari gutega amazi y’imvura. Ngo yagiye kubona abona umuriro uratse, yitura hasi.

Aho yegukiye, umugore we wari mu nzu yaje kumureba amubwira ko Mpumuje inkuba yamukubise, bahamagara umuturanyi ufite imodoka araza amujyana kwa muganga, ari naho yaguye nka nyuma y’iminota 30 bamugejejeyo.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya kaminuza (CHUB).

Abandi bari kumwe ntacyo babaye, uretse ko na bo ngo babanje kugwa igihumura.

Umugore wa Bihirabake ati “Twagiye kubona tubona hano mu nzu umuriro uratse, buri wese agwa ukwe. Negutse ndimo nshya, ni ko kujya kureba umugabo mubwira ko undi inkuba yamukubise.”

Iyi nkuba uretse Mpumuje yishe, yanatwitse telefoni y’umwe mu bo bari bicaranye, yangiza amatara yo mu nzu nini ya Nshuti, inashwanyaguza cash power yaho.

Cash power yo mu nzu nini ya Nshuti yashwanyaguritse
Cash power yo mu nzu nini ya Nshuti yashwanyaguritse

Ibi byanatumye hari abaturanyi be ubu badafite amashanyarazi kuko iyi nkuba yakubise n’insiga z’aho Nshuti ayafatira.

Mpumuje asize umugore n’umwana w’imyaka ine. Ubu ari kubunza imitima yibaza uko aza kubaho n’umwana we, kuko inzu bari bacumbitsemo yarihwaga n’umugabo we wakoraga umurimo wo kurara irondo.

Inkuba yatwitse amatara yo mu nzu ya Manase Nshuti, ari we nyir'inzu abakubiswe n'inkuba bari bicayemo
Inkuba yatwitse amatara yo mu nzu ya Manase Nshuti, ari we nyir’inzu abakubiswe n’inkuba bari bicayemo

Agira ati “Njyewe nakoraga ibiraka byo guhinga byunganiraga urugo, ariko urebye umugabo ni we wari utugize.”

Uyu muryango nta na mituweri wari ufite, ariko bitewe ahanini n’uko ngo nta cyiciro cy’ubudehe bari bwashyirwemo, nubwo bakomeje kubikurikirana ntibigire icyo bitanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Announciata Kankesha, ahereye ku kuba uwakubiswe n’inkuba byaturutse kuri terefone yari yacanye, arasaba abatuye muri aka karere ko ingamba zo kwirinda inkuba bafashe kuva mu bihe byashize batazibagirwa.

Muri izo ngamba harimo gushyira imirindankuba ku mazu, kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa kwegera amapoto y’imiriro.

Akomeza agira ati “Kandi wirinda gucana ikintu cyose gikoresha umuriro. Ari terefone, ari radiyo, n’ibindi bicometse byose urabicomora iyo imvura iguye.”

Naho ku bijyanye n’ubukene bw’abo Jonathan Mpumuje asize, ngo azabasura arebe ibyo bakeneye, hanyuma arebe n’ibyo akarere kashobora kubafasha.

Ikibazo cy’icyiciro cya mituweri cyo ngo cyakemuwe ubwo yagezwaga kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nihanganishije umugore we.Gusa tujye tumenya ko natwe bishobora kutubaho,tugapfa mu buryo butunguranye.Bishobora kuba Inkuba,Accident,etc...Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka imana cyane,kugirango niyo twapfa izatuzure ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka.Niko bible ivuga.Ariko hari abantu batazabona ubuzima bw’iteka cyangwa umuzuko.Abo ni abakora ibyo imana itubuza,harimo n’abibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...bigatuma badashaka Imana.Nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga,bene abo Imana ibafata nk’abanzi bayo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka