Huye: Inkuba yakubise abana batatu inatwika inzu irashya irakongoka

Mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Shanga, Umurenge wa Kigoma, inkuba yakubise inzu irashya irakongoka, ikubita n’abana batatu bajyanwa kwa muganga bitabwaho kuri ubu bazanzamutse.

Inzu yakubiswe n'inkuba irashya irakongoka
Inzu yakubiswe n’inkuba irashya irakongoka

Iyo nzu ni iy’uwitwa Venuste Hategekimana ufite imyaka 38. Iki kiza cyabaye mu ma saa cyenda n’igice zo ku wa 29 Kanama 2024, mu mvura yagwaga, nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shanga, Trifina Munganyimana.

Yagize ati “Inkuba yakubise iriya nzu amategura amwe arahanuka agwa hasi, hanyuma itera inkongi ku buryo nta kintu na kimwe abo muri ruriya rugo babashije kuyisohoramo. Imyambaro, ibiryamirwa, ibyo kurya, nta na kimwe basigaranye.”

Harakekwa ko inkongi yaturutse ku kuba inkuba yakubise muri prise yari iri mu cyumba ababyeyi bararagamo.

Muri uriya Mudugudu kandi inkuba yakubise abana batatu bo mu rugo ruri hirya yo kwa Hategekimana, bari kuri terefone. Umwe muri bo ntiyatinze kuzanzamuka, ariko babiri bandi b’imyaka 11 na 16 n’ubwo na bo baje kuzanzamuka, bahise bajyanwa kwa muganga kuko bari bakomeje gutaka kubabara umutwe, umugongo no mu nda.

Gitifu Munganyimana avuga ko atari ubwa mbere inkuba ikubise muri kariya gace, kuko ngo hari n’igihe yakubise amashanyarazi yaho bikaba ngombwa ko ashyirwamo bundi bushya, akaba ari yo mpamvu yasabye abahatuye kwitwararika, bagacomora ibintu byose bicometse ku mashanyarazi, igihe imvura iri kugwa, bakazimya na telefone.

Nyuma y'uko inzu yahiye, aba bari kugerageza gukuraho amategura akiri mazima ari na ko bazimya ibiti byari bigize igisenge bigicumba umwotsi
Nyuma y’uko inzu yahiye, aba bari kugerageza gukuraho amategura akiri mazima ari na ko bazimya ibiti byari bigize igisenge bigicumba umwotsi

Ngo yanabasabye gutekereza ku mirindankuba, bamubwira ko batakwibonera ubushobozi bwo kuyigura.

Abazi iby’amashanyarazi bavuga ko gushyiraho umurindankuba mutoya (wo mu rugo) kuri ubu byatwara amafaranga abarirwa mu bihumbi 100, habariyemo amafaranga y’umurindankuba nyiri izina uba uri ahirengeye, icyuma gitabwa mu butaka kikayobora amashanyarazi y’inkuba mu butaka, n’utundi dukoresho ndetse n’igihembo cy’umutekinisiye uwushyiraho.

Aya mafaranga ngo si makeya, ariko na none ngo urebye agaciro k’ibikoresho umurindankuba urinda, ntabwo ari menshi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yakongotse ite se kandi nyibona, iriho n’urubingo n’amategura?!?!Please mujye musobanura neza cg mukoreshe neza ikinyarwanda.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 30-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka