Huye: Ingo 44 ziri mu gishanga cyo mu Rwabuye zigomba kwimuka bidatinze
Mu bihe by’imvura nyinshi, hari ubwo bamwe mu batuye mu gishanga cyo mu Rwabuye baterwa n’amazi mu nzu. Ibi byatumye inama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuwa 4/10/2013 ifata icyemezo cy’uko abatuye mu gishanga bo mu Rwabuye bimuka, bagatuzwa ahandi, mbere y’itumba ry’umwaka utaha.
Mbere y’uko hafatwa iki cyemezo, hari hashyizweho komisiyo y’abajyanama b’Akarere ka Huye ijya kureba abagomba kwimuka ndetse n’uko ubuzima bwabo bwifashe muri rusange.
Iyi komisiyo rero yasanze ingo 44 ari zo zigomba kwimurwa, izi zikaba zituye ahantu hajya huzura mu gihe cy’imvura. Uretse umwuzure, ngo n’imisarane icukurwa muri aka gace ntishobora kurenza metero eshatu z’ubujyakuzimu, kuko ngo hasi cyane hari amazi.

Aba bose bazabonerwa ibibanza byo guturamo ahitwa i Tonga ho mu Matyazo. Imiryango ibiri y’abakennye cyane irimo izubakirwa, abadafite ubushobozi buhagije bazasabwa kwiyubakira Akarere ko kabashakire isakaro, naho abishoboye bahabwe ibibanza gusa.
Kubera kandi ko aba baturage bazimurwa hagamijwe kubakura ahantu habi bari batuye, bikaba atari ku bw’impamvu z’uko hari ibikorwa Leta ihageneye, ngo aba baturage nta ngurane bazahabwa.
Icyakora, bamwe mu baturage twaganiriye kuri uyu wa 6/10/2013 batubwiye ko batishimiye kuba bagomba kwimurwa nta ngurane babonye kuko ari yo yakababashishije kwishakira ahandi ho gutura habanogeye, ndetse bakabasha no kwiyubakira andi mazu.
Ikindi bamwe muri aba bagomba kwimurwa batishimiye ni ukuba baratuye aho baguze na Leta, hanyuma bakaba bagiye kuhakurwa na Leta na none, ariko yo ntigire icyo ibagenera cyo kubafasha kubaka ahandi.

Uwitwa Mutambuka atuye aho yaguze na Komini Mbazi muri cyamunara yabaye ku itariki ya 3/4/2000, ku mafaranga miliyoni n’igice. Yagize ati “aho kunyohereza gutura i Tonga, nibampe amafaranga nigurire ahandi hanogeye.”
Uwitwa Ntihigirwa we atuye aho yaguze ibihumbi 350 na Komini Mbazi, na we muri iriya cyamunara. N’ijwi rigaragaza akababaro n’akumiro yagize ati “nari mfite amazu abiri y’ubucuruzi kuri kaburimbo, barayasenya ngo ari mu muhanda. None n’aho naguze na Leta naho ngo nimpave gutyo gusa?”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
leta yitondere icyo cyemezo.dusanzwe tuziko akarere ka huye kadahubuka kugufata ibyemezo bishobora kwangisha abaturage ubuyobozi.dufite icyizere ku karere ka huye.