Huye: Inama y’igihugu y’urubyiruko yiyemeje kurukangurira gukora ikiruteza imbere
Abagize inama y’igihugu y’urubyiruko yo mu Karere ka Huye bahuriye muri kongere ya 5, tariki 02/06/2012, bigira hamwe ibyagezweho banarebera hamwe ibyo bateganya kuzakora mu minsi iri imbere.
Biyemeje kurushaho kunoza ibikorwa bakoze mu mwaka ushize, maze baniyemeza kuzarushaho guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko, dore ko ubu Minisiteri y’Urubyiruko ari na yo ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo.
Urubyiruko rwaganiriwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ku iterambere ry’igihugu ndetse no ku mikorere ya Centre Dushishoze. Nyuma y’ibi biganiro, biyemeje kuzashinga club zirwanya ibiyobyabwenge no guca umuco wa siniteranya utuma Abanyarwanda bahishira abakora ibibi, maze ntibagaragaze abacuruza ibiyobyabwenge kandi bibangamira iterambere.
Biyemeje no kuzakangurira urubyiruko bahagarariye kugana centre Dushishoze kuko bazahakura ubumenyi ku bijyanye no kwirinda Sida, ndetse n’abashaka kwiga umwuga wo gukora imisatsi bakawuhigira, ku buntu.
Abari bateraniye mu nama kandi biyemeje kuzakora koperative ibumba amatafari. Ubu bari gukora umushinga, bakaba bizeye ko akarere ka Huye kazabafasha kugira ngo uyu mushinga wabo ubashe kujya mu bikorwa. Ibi ngo bizatuma babasha guha akazi urubyiruko rwirirwa rubunga ari na byo bituma runywa ibiyobyabwenge.
Mu byo inama y’igihugu y’urubyiruko y’i Huye yagezeho, harimo gukangurira urubyiruko kwibumbira mu makoperative no gukora imishinga ibyara inyungu.
Inama y’urubyiruko kandi yateye inkunga koperative eshatu z’urubyiruko, ihindura amashyirahamwe y’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye amakoperative, ishishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, kwirinda Sida no kuboneza urubyaro.
Iyi nama yanafashije mu gikorwa cyo guhugura urubyiruko ku bijyanye no guhanga imirimo ndetse no guhuriza abarangije amashuri yisumbuye mu itorero.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|