Huye: Imiryango 718 y’abarokotse Jenoside ikeneye inzu, 1918 igasanirwa
Amakuru atangwa na serivisi ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, agaragaza ko mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiri imiryango 718 y’abarokotse Jenoside bakeneye gutuzwa n’abandi 1918 batuye mu nzu zikeneye gusanwa.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwo buvuga ko bugenda bwubakira bake bake buri mwaka, biturutse ku ngengo y’imari buba bwahawe na Leta.
Umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, André Kamana, mu nama yabahuje n’abafatanyabikorwa bakorana tariki 27 Gicurasi 2025, yabasabye kubafasha mu kububakira, agira ati “Nko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 twahigiye kubakira imiryango 20 yonyine. Dukomeje kugendera kuri uwo muvuduko ntabwo twazabasha kubafasha bose.”
Ku rundi ruhande kandi, mu Karere ka Huye habaruwe izindi ngo zikennye zikeneye gufashwa kubona aho kuba 43, n’izindi 308 ziba mu nzu umuntu yagereranya na nyakatsi.
Hari kandi ingo 203 zitagira ubwihero, 2002 zifite ubutujuje ibisabwa na 203 zibana n’amatungo mu nzu.
Ibi byose na byo byagaragajwe, abafatanyabikorwa biyemeje kwegerana bagakorera hamwe, bakareba icyo gukora bahereye ku gukemura ikibazo cy’ubwiherero.
Cyprien Ugirumurera uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) mu Karere ka Huye, yagize ati “Dukurikije icyiciro cy’ibikorwa by’abafatanyabikorwa kandi dufatanyije n’ubuyobozi bw’imirenge, tugiye kwegerana turebe icyo gukora. Imibare twayihawe. Ikindi tuzakora ni ukubegera tukabafasha guhindura imyumvire kugira ngo ibyo tubafashije kugeraho bizarambe.”
Mu byo bagiye guheraho mu buryo bwihuse kandi, harimo gukemura ikibazo cy’ubwiherero, kubera ko kitabangamira ba nyiri kutabugira gusa, ahubwo n’abaturanyi babo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|