Huye: Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside b’i Kigoma yabonye aho kuba

Nyuma y’igihe kirekire bataka kutagira aho kuba, nta n’ubushobozi bwo kwiyubakira bafite, imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b’i Kigoma, ubu irishimira ko na yo yabonye aho kuba.

Imiryango 10 y'Abarokotse Jenoside i Kigoma mu Karere ka Huye, yatujwe mu nzu nziza
Imiryango 10 y’Abarokotse Jenoside i Kigoma mu Karere ka Huye, yatujwe mu nzu nziza

Abo bantu batujwe mu nzu zikomeye, zubatse ku buryo enye enye zifatanye (Four in One), kandi zubakishije amatafari ahiye.

Patricie Mukarurinda w’imyaka 51, ni umwe mu bahawe inzu yo kubamo. Avuga ko iyo yari atuyemo yari yarubatswe mu 1997 ariko nabi, byatumye igenda isenyuka buke buke, ku buryo yaje kubona igiye kumugwaho maze muri 2017 ayivamo, ajya kuba mu yo yakodesherezwaga n’abana abereye nyinawabo.

Agira ati “Inzu nayituyemo muri 2005. Nasanze yarasadutse, ikomeza gusaduka kugera n’aho aho yasadutse umuntu yari kuba yahanyura. Inzu nyigumamo ndihangana, ubuyobozi bwaterana buti uriya muntu, ntegereza ko banyubakira ndaheba, abantu baza kumbwira bati izakugwa hejuru ikwice, ni ko kugera aho nsanga abana ba mukuru wanjye i Kibungo”.

Abo bana ba mukuru we bamukodeshereje inzu igihe gitoya, hanyuma abifashijwe no guca inshuro aza kugera aho na we ay’ubukode ayibonera.

Nyuma abaturanyi baje kumubwira ko batangiye kububakira, hanyuma tariki 12 Mata 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma amuhamagara amubwira ngo azaze gutombora inzu.

N’ikiniga cy’ibyishimo yari atewe no kwerekwa inzu azaturamo, ki itariki 13 Mata 2021 yagize ati “Ndashimira Imana impaye inzu imeze gutya, si uku nabitekereza”.

Yashimiye n’abayobozi babubakiye Agira ati “Imana yabaduhaye iragahora ibashyigikira. Iragahorana na bo iteka ibaha imbaraga zo kunesha. Ijye ibarinda ibibarwanya, ibitabavuga neza ijye ibibumba iminwa.”

Kubwimana uyobora IBUKA mu Murenge wa Kigoma, avuga ko nyuma yo kubakira abarokotse Jenoside 10 batagiraga aho kuba, ubu hasigaye bane batarubakirwa.

Icyakora, ngo bafite ababarirwa muri 80 batuye mu nzu ziva, izindi zasadutse ku buryo abazituyemo bahorana ubwoba bw’uko hari ighe zizabagwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, mu Karere ka Huye bubakiye imiryango 55 y’abarokotse Jenoside batagiraga aho kuba.

Inzu 10 z’i Kigoma ni zo zatashywe mbere, ariko n’izisigaye zubatswe mu Murenge wa Ruhashya n’uwa Mukura na zo ziri hafi gutahwa. Izubatswe muri Mukura ahanini kandi ngo ni iz’abarokotse Jenoside baturuka mu Karere ka Nyaruguru basabye kubakirwa i Huye, bakaza kubyemererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka