Huye: Ikiraro cyo mu kirere kizabarinda gutwarwa na Mwogo

Abaturiye umugezi wa Mwogo mu Mirenge ya Maraba na Kigoma mu Karere ka Huye, barishimira ikiraro cyo mu kirere bubakiwe cyatashywe tariki 18 Kamena 2019.

Iki kiraro kizatuma ntawongera gutwarwa n'umugezi wa Mwogo
Iki kiraro kizatuma ntawongera gutwarwa n’umugezi wa Mwogo

Impamvu y’ibi byishimo ni ukubera ko kizatuma nta wongera kurohama mu mugezi wa Mwogo nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize nk’uko bivugwa na Vestine Mukabanza utuye mu gace kubatswemo iki kiraro.

Agira ati “Haguyemo abantu benshi bagerageza kwambuka amazi yabaye menshi. Abo nzi bambabaje cyane ni babiri.”

Ubundi mu gihe cy’imvura nyinshi, umugezi wa Mwogo ukunda kuzura amazi akarengera imirima y’abaturage, akanatwara ibiti bitinze iteme rihuza abatuye mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Maraba n’abatuye ku Karambi mu Murenge wa Kigoma.

Abanyeshuri ntibazongera gusiba ishuri kubera umwuzure wa Mwogo
Abanyeshuri ntibazongera gusiba ishuri kubera umwuzure wa Mwogo

Aha ku Karambi haba n’isoko abatuye muri iyi mirenge yombi bakunda kurema.

Iyo ibi biti byabaga byatwawe, hataraboneka ibyo gutinda irindi teme nyamara amazi yagabanutse, abantu banyuraga mu mazi abagera mu mayunguyungu nk’uko bivugwa n’abahaturiye.

Mukabanza agira ati “Nko ku cyumweru mu gitondo udashaka gusiba iteraniro, wazaga witwaje umwambaro wo kwambukana n’uwo kwambara ugeze hakurya. Hakaba n’ubwo ugize ubwoba bwo kwambuka ugataha.”

Uwabaga agomba kujya hakurya y’uruzi byanze bikunze, kandi umugezi wuzuye, yajyaga kuzenguruka ku bindi biraro bya kure, nk’uko bivugwa na Lambert Semana.

Iki kiraro kirakomeye ku buryo na za moto zishobora kunyuraho
Iki kiraro kirakomeye ku buryo na za moto zishobora kunyuraho

Agira ati “Nimba wavaga nko muri Kanyinya ugiye ku Karambi ugakoresha iminota nka 20 cyangwa 30, ugasanga kuzenguruka bigutwaye igihe cy’amasaha abiri.”

Ubwo iki kiraro cyatahwaga, n’ubwo abana bakinyuragaho biruka, bishimye, abantu bakuze bo bari bafite impungenge zo kukinyuraho.

Siperansiya Mukarwemera ati “Ririya teme ni ryiza pe. Ariko abafite ubuzima bukeya turarijyaho tukazunga muzunga, isereri ikaza tukenda kwitura hasi. Ririya ry’ibiti twifashishaga muri iyi minsi bazabe barirekeyeho mu gihe tutaramenyera ririya ryo hejuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abaturiye iki kiraro kukibungabunga kugira ngo kizamare imyaka 30 cyateganyirijwe kuzamara.

Ibiraro by'ibiti byahoraga bitwarwa n'amazi. ikingiki cyashyizweho imvura imaze kugabanuka
Ibiraro by’ibiti byahoraga bitwarwa n’amazi. ikingiki cyashyizweho imvura imaze kugabanuka

Ati “Abacyubatse banahuguye abaturage bazajya bagenzura imikoreshereze yacyo, kugira ngo binabaye ngombwa ko hagira ibisanwa bikorwe kare kitarangirika.”

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’umuryango w’Abanyamerika ‘Bridge to Prosperity’ ufatanyije na kampani ‘American Bridge’ na ‘Louis Berger’.

Kireshya na metero 50 kandi cyatwaye miriyoni 59 z’amafaranga y’u Rwanda. Cyakoreshejwe ibyuma n’imigozi ikomeye ku buryo na moto zishobora kukinyuraho.

Ni icya kabiri uyu muryango wubatse mu Karere ka Huye, kuko hari n’ikindi wubatse mu Murenge wa Karama, ku mugezi w’Agatobwe, aho abana baburaga uko bambuka bajya cyangwa bava ku ishuri uyu mugezi wuzuye.

Ikingiki cyo kireshya na metero 72, cyatwaye miriyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda, kuko cyo gikoresheje ibyuma bivanze n’imbaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka