Huye: Ikamyo yagwiriye umunyegare ku "mukobwa mwiza"

Ikamyo yari ihetse imizigo iyikuye Mombasa iyijyana ku ruganda rwa sima ruherereye mu Bugarama, yagwiriye umunyegare wari utwaye ibicuruzwa mu mujyi wa Butare ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa 14/1/2014, mu masaa kumi n’ebyiri za mugitondo. Umushoferi n’umuherekeza we bari ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare kandi ngo ntacyo babaye cyane.

Anselme Harorimana, umugabo w’imyaka 25 wari utuye i Save ho mu Karere ka Gisagara, akaba yari afite umugore n’umwana umwe, ni we iyi kamyo yaguyeho nuko ahita yitaba Imana.

Yamugwiriyeho mu ikoni riherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi, aho bakunze kwita ku mukobwa mwiza. Abatahita ku mukobwa mwiza bahita muri Nyamugari.

Iyi kamyo yaguye ku mukobwa mwiza.
Iyi kamyo yaguye ku mukobwa mwiza.

Harorimana uyu yari ashoreye igare ryari ryikoreye ibitebo bine byuzuye inyanya yari ashoye mu mugi wa Butare. Yari kumwe n’abaturanyi be bari basangiye umurimo w’ubucuruzi, ariko we n’uwitwa Ernest Ntibashirinzigo ni bo bari imbere.

Ubwo imodoka yamugwagaho yari kumwe na Ernest bonyine. Ernest uyu ati “urebye twari kumwe, tugeze ahazamuka we ahita ava ku igare atangira kurisunika, naho njyewe kuko nari nikoreye ibitebo bibiri gusa musigaho intambwe nkeya mbona kuvaho.”

Ernest uyu ngo yahise yumva urusaku rwinshi ndetse abona n’umukungugu mwishi byari bitewe n’ikamyo yari ibaje inyuma ihorera, inavuza amahoni menshi.

Akomeza agira ati “ yari imaze kugwa ariko sinahise nsobanukirwa, ahubwo numvise itafari rinyikubise ku mutwe. Nahise nshaka aho negeka igare, nuko ngiye kureba mbona ya kamyo yaguye, ikaba yaguye aho nari nsize Anselme.”

Ikamyo yaguye yari yikoreye amatafari.
Ikamyo yaguye yari yikoreye amatafari.

Iri tafari ryaguye ku mutwe wa Ernest ryari rivuye muri iyi kamyo kuko urebye ahanini ari amatafari yari yikoreye. Icyakora yari irimo n’ingunguru zirimo ibyuma bimeze nk’amatunda (maracuja) ariko biremereye.

Iyi kamyo igwa yari ikurikiranye n’izindi ebyiri na zo zari zijyanye ibikoresho by’ubwubatsi ku ruganda rwa sima mu bugarama. Abazibonye zitambuka bavuga ko ari yo yari iri inyuma y’izindi.

Umushoferi wari utwaye imwe muri aya makamyo avuga ko baturutse i Kigali saa kumi z’ijoro. Ngo bihutaga cyane kuko bari batwaye imizigo itaremereye, dore ko izi modoka ubusanzwe zikoreraga toni 80, ariko noneho bakaba bari batwaye 24 zonyine.

Uyu mushoferi anavuga ko urebye mugenzi we atagushijwe n’umunaniro kuko ngo bari baryamye saa yine, bakongera kugenda saa kumi. Ahubwo avuga ko impamvu ari uko mugenzi we atari amenyereye iri koni, “kuko bwari ubwa kabiri ahanyura”.

Abanyura kuri Nyamugari batwaye ibinyabiziga bakunze kuvuga ko mbere y’uko umuntu akata iri koni (ava za Kigali yerekeza mu mugi wa Butare) abanza kugera ahantu hari akagina katagaragara neza, imodoka zigeraho zikisimbiza, ni uko zaba zifite umuvuduko munini rimwe na rimwe zigata umuhanda.

Kugira ngo umurambo wa Harorimana uboneke, hifashishijwe ikimodoka giterura izindi kuko ikamyo yari yamugwiriye.
Kugira ngo umurambo wa Harorimana uboneke, hifashishijwe ikimodoka giterura izindi kuko ikamyo yari yamugwiriye.

Icyakora, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief spt Hubert Gashagaza, avuga ko kuba hari ibyapa byibutsa abantu kugabanya umuvuduko mbere y’uko bagera aha hantu byagakwiye gufasha abahagendesha ibinyabiziga kwirinda impanuka.

Asaba abantu bose rero kugira ubushake mu kubungabunga ubuzima bwabo n’ubwabo batwaye ndetse n’ubw’abanyamaguru, birinda kugira umuvuduko ukabije.

Ati “nubwo nta byuma byo gupima umuvuduko dufite byatuma twemeza ko iriya kamyo yagushijwe no kuvuduka, ntitwabura kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko kugendera ku muvuduko basabwa ari bumwe mu buryo bwo kwirinda impanuka".

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imwakire mubayo gusa leta irebe ukoyafasha umuryango wa nyakwigendera

samson yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Uwiteka amuhe iruhuko ridashira. ubwo ku munsi w’Uwiteka hazazurwa abapfiriye muri we, icyampa nawe akazumva ijwi rye akitaba. RIP

Keter 20 yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Leta yakagombye kushyiraho dodani mbere y’uko imodoka yinjira muri ririya korosi kuko abantu bamaze kuhashirira ari benshi

Dany yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka