Huye: Ikamyo yaguye aho bita "ku mukobwa mwiza"

Ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivanye i Kigali ibijyanye i Kamembe yaguye aho bita ku mukobwa mwiza mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi mu rukerera rwa tariki 10/03/2012. Ikamyo yangiritse ariko abari bayirimo bo bayivuyemo amahoro.

Uwari utwaye iyo kamyo yababaye mu mugongo ku buryo budakanganye kuko abasha kugenda yemye, naho umufasha we (kigingi) afite uruguma ku gahanga kandi yanakobotse ku maboko, ku bikonjo no mu rubavu rw’iburyo.

Shoferi w’iyo modoka, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko imodoka yari ifite ikibazo. Yagize ati : « Ntabwo ari umukobwa mwiza bajya bavuga watumye nkora impanuka kuko njye nta we ndahabona, imodoka yananiye ngituruka hakurya (aho ikoni ritangirira) kuko vitese (vitesse) zari zanze. Imodoka yapfuye vitese rero, kuyikata mu ikoni nk’iri ntibyari gukunda».

Iyi modoka yari itwaye ibicuruzwa bipima toni zigera kuri 27 : ibishyimbo, ubunyobwa n’amabati. Imifuka imwe yapfumutse, indi ntacyo yabaye.

Bumaze gucya haje indi kamyo yari iturutse i Kamembe yari ije gutwara ibicuruzwa byari biri mu yaguye. Kubera ko ibi bicuruzwa ari iby’abantu batandukanye, kigingi yabwiye uwari uje kubitwara ko ari bumuhe ikaye yanditsemo ba nyir’ibicuruzwa n’umubare w’ibiro by’ibicuruzwa byabo ku buryo ubwabo bazumvikana bakagabana dore ko hari ibyasigaye i Mbazi.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’amezi makeya hari indi kamyo yahakoreye impanuka ikanashya. Nyuma y’iyo mpanuka hashyizweho ibyapa biburira abatwara ibinyabiziga ko hari ikoni ribi.

Abatwara imodoka bakunda kunyura muri uyu muhanda Kigali-Butare bo banavuga ko mbere gato y’uko winjira muri iri koni hari ahantu imodoka igera ikisimbiza nk’igeze kuri dodane, ku buryo ibi na byo biri mu bitera impanuka ku batamenyereye aha hantu.

Ndagijimana we ngo uyu muhanda arawuzi bihagije, ku buryo impanuka yayitewe n’uko imodoka itari imeze neza. Icyakora, iri koni ryagendwamo n’abarizi cyangwa abatarizi, ikizwi ni uko rigira ingusho. Abakora imihanda rero bari bakwiye kwita kuri iki kibazo kuko ibihangirikira ari byinshi.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka