Huye: Ikamyo yagonze umwana mu Gahenerezo

Tariki ya 7 Ukuboza, mu masaa tatu za mu gitondo, umwana witwa Nowa uri mu kigero cy’imyaka 15 yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa fuso yari ihagaze imbere y’amaduka igiye gupakurura ibirayi.

Nk’uko abari bahari iyo mpanuka iba babitangaje, iyo kamyo ngo yamaze guhagarara imbere y’amaduka maze bayitangiriza ibuye rinini, nuko umushoferi avamo yinjira mu iduka ryari hafi aho. Hepfo yayo gato nko muri metero icumi hari hahagaze imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, nyakwigendera ayegamyeho. Haje kuza umusore witwa Rukara maze akuraho rya buye ryari ritangiriye ya kamyo nuko irahuruduka igwa kuri ya Daihatsu yari ihagaze hepfo gato, maze itsindagira wa mwana kuri ya modoka yari yegamyeho, ahita yitaba Imana.

Urebye iyo Daihatsu ni yo yatangiriye fuso ntiyakomeza kumanuka ngo itere izindi mpanuka nyinshi. Gusa ngo n’uherekeza shoferi w’ikamyo yabonye ihurudutse ayirukankaho afata feri y’amaboko (frein à main) nuko ku bw’amahirwe babona irahagaze. Iyo ikomeza, yari guhurudukana na ya Daihatsu maze zigakandagira abamotari bari bahagaze hepfo gato nko muri metero esheshatu uvuye aho Daihatsu yari ihagaze.

Twahageze umurambo na za modoka zombi bitagihari. Na Rukara wateguye ikamyo ntitwabashije kumubona ngo atubwire icyamuteye gukuraho ibuye, ariko abari aho basanzwe bamuzi bavuze ko ashobora kuba yari ariboneye isoko cyangwa ashaka kuryiba kuko ngo ari ibuye rikoze neza, iyo Fuso ikaba iryitwaza igihe cyose.

Nyakwigendera ngo yari umwana w’ikinege iwabo. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka