Huye: Ikamyo yagonze inzu ebyiri

Ikamyo yari itwaye ibitaka ahari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka mu Rwabuye ugana ku biro by’Umurenge wa Mbazi, yagonze inzu ebyiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi. Yabaye mu masaa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa 4 Mutarama 2022.

Ku bw’amahirwe ngo nta muntu yahitanye kuko nta wari uri muri izo nzu ebyiri, kandi umushoferi wari uyitwaye witwa Emmanuel Safari kuri ubu ngo ari gushakishwa, ntibaramenya aho yarengeye.

Iyo mpanuka kandi ngo urebye yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

CIP Habiyaremye “Umuhanda uko uteye ntiwavuga ko imodoka yirukaga. Yarangaye, hanyuma arenga umuhanda nuko agonga inzu z’abandi. Ikindi imodoka yari ifite ibyangombwa byose.”

Umukuru w’umudugudu wa Mpinga yongeyeho ko iyi kamyo yabanje kugonga ipoto y’amashanyarazi, hanyuma ikagonga inzu y’amatafari ahiye, igakomereza ku y’ibiti ari na yo yayitangiriye.

Umushoferi ngo bamukuyemo yakomeretse bidakabije, ariko ngo iyo aza kuba afite umuntu atwaye ntiyari kuba yahonotse iyi mpanuka kuko ibiti byubakishije inzu yagonze bwa kabiri byinjiye muri paraburize (Parabrise) y’ikamyo, ku ruhande rutari urwa shoferi, bikaba ari na byo urebye byayitangiriye ntikomeze kugenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka