Huye: Ibiti byaguye mu muhanda bibuza imodoka gutambuka
Mu masaa moya za nijoro kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012, ibiti 3 byaguye mu muhanda uva mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali, ahagana ku marembo y’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, bibuza imodoka gutambuka.
Ibiti byaguye ni bene bya bindi bimaze igihe kinini mu mujyi wa Butare, twavuga ko byatewe ari nk’umutako ku muhanda. Byaguye kandi ku buryo nta n’imodoka ishobora kunyura ku ruhande. Abari kuri moto ni bo babashaga gutambuka gusa.
Mu masaa mbiri n’igice, imodoka ni bwo zibashije kongera gutambuka, nyuma yo gushakirwa inzira yo kunyuramo, dore ko n’imvura yari iri ku mugongo w’ababitemaga.
Ubwo imodoka zibashije kubona inzira, ibindi bizatemwa ejo. Twakwibutsa ko aho ibi biti byaguye nta yindi nzira yinjira cyangwa isohoka mu mujyi wa Butare yashobokaga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|