Huye: I Rwaniro bahangayikishijwe n’urubyiruko rwigize ibihazi rubiba

Abatuye mu Kagari ka Gatwaro ho mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, barinubira insoresore zibiba, bakanababazwa cyane no kuba bahinga zibarebera, zikanabigambaho zibabwira ko bazabisangira.

Mu Murenge wa Rwaniro barasaba gukizwa ubujura bubibasiye
Mu Murenge wa Rwaniro barasaba gukizwa ubujura bubibasiye

Abatuye muri oko Kagari ka Gatwaro bavuga ko abo bajura bayobowe n’uwitwa Minani uri mu kigero cy’imyaka 30, wagiye ufatwa kenshi yibye akanabifungirwa, ariko akaba atabicikaho. Icyakora mu bo ayoboye ngo harimo n’abafite mu myaka 10.

Mu minsi yashize ho ngo yagiye mu murima w’uwitwa Emmanuel Niyibizi utuye mu Mudugudu wa Nyakabuye, akura umurima wose w’imyumbati arawurangiza, kandi ngo yibira kujyana ku isoko kugira ngo abone amafaranga yo kunywera.

Niyibizi agira ati “Yankuriye umuringoti wose arawurangiza. Mbaze abahinzi ndetse n’imbaraga nanjye ubwanjye nashyizemo, kuwuhinga byari byantwaye amafaranga agera mu bihumbi 70, mbariyemo no kuwukodesha kuko nawutanzeho ibihumbi 15 ku mwaka.”

N’abandi batuye muri ako gace bemeza ko uwo Minani ndetse n’izindi nsoresore bagendana bababangamira mu mikorere yabo.

Umubyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa ngo ku bw’umutekano we kuko na we ubwe atinya abo bajura avuga ko babarirwa muri 20, yagize ati “Nta kumbati, nta bijumba mu kabande baragenda bagakura, imigozi bakahira bagashyira abatunze inka. Mbese Imana yonyine ni yo izatabara.”

Mu Mirima kandi ngo si ho biba honyine, kuko no mu nzu batahatinya nk’uko bikomeza biugwa n’uyu mubyeyi agira ati “Tinya abana bahura n’umuntu yifitiye malete bakayimushikuza bakirukanka. Baratera mu nzu bagatwara amasafuriya arimo ibiryo. Twarumiwe, rwose abo bana ni bo basigaye bitegekera Akagari.”

Akomeza agira ati “Barabafunga ku wa mbere, ku wa kabiri mu gitondo mugakubitana bakakubaza ngo wakoreye iki? Turashaka kuzasaba uburenganzira tukajya twihanira, kuko ibintu birakomeye cyane.”

Ibi binemezwa n’umukuru w’Umudugudu wa Nyakabuye Minani abarizwamo, ariko we uvuga ko ababiba babarirwa mu icumi, akongeraho ko bagerageza kubafata ngo bahanwe ariko bagahita barekurwa, ari na byo atekereza ko bibaha imbaraga zo gukomeza.

Agira ati “Nk’ubushize hari uwo twafashe yibye amasaka, anatwereka aho yayagurishije, tumujyana ku murenge ngo ahanwe, ariko yantanze kugera mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatwaro, Aurée Nyiramitsindo, avuga ko bakora uko bashoboye ngo abajura bafatwe, hanyuma bakanabajyana muri ‘transit Center’ ngo bigishwe, ariko ntibahinduka. Minani we ngo yigeze no kujyanwa Iwawa, ariko ntiyahindutse.

Agira ati “Nta handi twabashyira kuko ni abaturage bacu. Igihe bafatiye mu byaha barahanwa, ariko hari igihe bafatwa abo bakoreye ibyaha batajya kubashinja bakarekurwa. Hari n’igihe babajyana muri Transit Center bakamarayo nk’amezi atatu babigisha. ”

Yongeraho ko Minani we atari n’umuntu wakwiba ngo abashe kwishyura, bityo kuba afungwa nyuma y’igihe gitoya akagaruka bituma abaturage yibye badashira akababaro.

Asoza agira ati “Ubundi iyo umuntu ari ikibazo, baba bumva yagenda ntagaruke, kandi ntibishoboka. Iyo igihano kirangiye aragaruka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka