Huye: I Ngoma hamaze kuboneka imibiri 75 mu cyumweru

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, hasubukuwe imirimo yo gushakisha imibiri mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya i Ngoma mu Karere ka Huye, hamaze kuboneka igera kuri 75, yiyongera kuri 44 yari yahakuwe mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri birakomeje
Ibikorwa byo gushakisha imibiri birakomeje

Nk’uko bivugwa n’abamaze iminsi bakurikirana iki gikorwa, ku cyumweru habonetse imibiri 24 ahari igikoni, hanyuma ku wa mbere tariki 22 Mutarama gukurikirana umubiri wari wabonywe muri fondasiyo y’inzu nini, bituma haboneka indi 19, nyuma yo gusenya iyo nzu.

Imirimo yo gukomeza gushakisha kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 isubitswe habonetse imibiri 32, kandi ejo ku wa 24 izakoneza.

Abarokotse Jenoside barimo gukora umurimo wo kwegeranya imibiri igenda iboneka, bavuga ko uko bagenda bayibona bagenda barushaho gukomereka, kuko aho imibiri igenda iva bigaragaza ko abahubatse bayubakiye hejuru nkana.

Umwe muri bo yabwiye Kigali Today ati "Barabapfobeje kuko babanje kuvuga ngo ni abo muri Ruzagayura. Ku giti cyanjye nababajwe no kuba barishwe bacujwe imyambaro, kuko uretse imibiri y’abana turimo gusangana n’imyenda, iy’abakuru yo ntayo. Iyo baza kuba bambaye wenda hari abo twari kumenya."

Yunzemo ati "Hari n’abo twataburuye tugasanga barabeguye barongera barabashyingura."

Julienne Nyirahabimana na we wari kumwe n’abegeranya imibiri ati "Hari n’aho twasanze umurindankuba hari n’amaguru abiri. Bituma wibaza uti ese umuntu washije n’uwubatse, ni uko iyo mibiri batayibonaga? Iby’ubumwe n’ubwiyunge bivugwa ntabyo kuko abantu badashaka gutanga amakuru."

Bivugwa ko uretse no mu rugo rwa Dusabemariya, muri ako gace hashobora kuba hari n’ahandi hari imibiri yahajuginywe, kuko mu gihe cya Jenoside hari ingo eshatu gusa, ahandi hakaba hari imirima n’ibihuru n’inzira ituruka mu Matyazo werekeza i Ngoma, ubererekeye umuhanda wariho bariyeri.

Nyirahabimana anavuga ko mu rutoki ruri hepfo y’aharimo gukurwa imibiri, na ho hashobora kuba hari indi kuko ngo "hari uwamubwiye ko hari umudaso washatse kuhagura ikibanza, haza umusaza witwa Petero aramubwira ngo uzubake ruguru, ntuzubake hepfo."

Atekereza ko aho yabuzwaga kubaka hashobora kuba hari indi mibiri

Bikekwa kandi ko imibiri irimo kuhaboneka ari iy’ababa barahanyuze bahunga, bakahicirwa, cyangwa abiciwe kuri bariyeri yari hafi aho, cyane ko n’abari muri gereza bagiye batanga amakuru avuga ko kwa Hishamunda na ho hari imibiri y’Abatutsi, ariko ntiboneke kuko abantu bajyaga kuyishakira ku rundi rugo afite mu Matyazo, ntibibuke ahari kuva imibiri nyamara hafi yaho yari ahafite izindi ngo ebyiri.

Kuri ubu abakurikiranywe n’ubutabera ku bw’iyo mibiri ni batandatu, ari bo Séraphine Dusabemariya wari warayubakiye hejuru na barumuna be babiri, se Jean Baptiste Hishamunda wamuhaye aho yubaka akaba anafite urugo ruguru kwa Dusabemariya, umukobwa wo mu rugo ruri munsi yo kwa Dusabemariya ndetse n’umuturanyi witwa Petero Habimana.

Hari n’uwitwa Sifa Nyirakiromba na we wari wabanje gukurikiranwa aza kurekurwa, ngo avuze ko na we bari bamwiciye abana bityo ibyaho akaba atari abizi.

Icyakora hari abarokotse Jenoside bo muri ako gace, bavuga ko yabeshye Urukiko, kuko ngo nta mwana we uzwi wishwe mu gihe cya Jenoside.

Inkuru bijyanye:

I Ngoma habonetse indi mibiri 24

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka