Huye: I Ngoma habonetse indi mibiri 24

Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri 39 ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, habonetse indi ibarirwa muri 24, kandi gushakisha n’indi birakomeje.

Mu gikoni cy'urugo rwari rwabonetsemo imibiri 39 hamaze kuboneka indi 24
Mu gikoni cy’urugo rwari rwabonetsemo imibiri 39 hamaze kuboneka indi 24

Amakuru yatanzwe na Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ni uko iyo mibiri yabonetse ahari hubatse igikoni n’ubundi cyo mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya, ari na rwo n’ubundi rwari rwabonetsemo imibiri 39, ahacukurwaga fondasiyo yo kubaka urugo.

Agira ati “Hashingiwe ku iperereza ryakomeje gukorwa n’amakuru yagejejwe ku bugenzacyaha, ejo hatangiye ibikorwa byo gushaka indi mibiri. Habonetse 24. N’uyu munsi igikorwa kirakomeza.”

Abaturiye ahabonetse imibiri bavuga ko ruguru yaho, ugana kwa Hishamunda, ari we se wa Dusabemariya, hashobora kuba hari n’indi mibiri, kuko hari umusarane urebye ushaje, bibaza impamvu udasenywa ngo usimbuzwe undi.

Imirimo yo gushakisha indi mibiri irakomeje
Imirimo yo gushakisha indi mibiri irakomeje

Binavugwa ko imirimo yo gushakisha iyi mibiri yabaye nk’itindaho, kuko nyuma yo kubona amakuru habanje gushakishwa uruhushya rwo gusenya, harimo no kwiyemeza kuzongera kubakira uwasenyewe, mu gihe itahaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka