Huye: Hatangijwe Laboratwari izajya ipima ubutaka n’ibiribwa

Mu gihe ishuri rikuru PIASS ryitegura gushyiraho ishami ryigisha ibyo kurengera ibidukikije no kugena inyubako (architecture), ryamaze gushyiraho laboratwari izajya ipima ubutaka, amazi n’ibiribwa.

Inyubako irimo laboratwari za PIASS
Inyubako irimo laboratwari za PIASS

Ni Laboratwari izifashishwa mu kwigisha abaziga muri ariya mashami, ariko n’abayituriye bagashobora kuzayiyambaza nk’uko bivugwa na Prof Penina Uwimbabazi uyobora iri shuri.

Agira ati “Turifuza ko n’abatari abanyeshuri, urugero nk’ibigo bya WASAC bipima amazi, ibigo bipima ubuziranenge bw’ibyo kurya byajya biyifashisha. Abakeneye kubaka, abakeneye gupima ubutaka, nduma bajya bifashisha laboratwari zacu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yifatanyije n’iri shuri mu gutaha iriya Laboratwari. Yashimye kuba izifashishwa mu gutanga ubumenyi bukenewe ariko no gufasha Abanyarwanda mu gukemura ibibazo binyuranye.

Ati “Iyi laboratwari izafasha mu gutanga ubumenyi ku bana bacu, baba abo mu Ntara y’Amajyepfo n’abaturuka hirya no hino mu gihugu. Kandi no mu bufatanye dusanzwe tugirana n’amashuri, izadufasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’ubutaka.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, yatashye laboratwari yo muri PIASS
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yatashye laboratwari yo muri PIASS

Abanyehuye bumvise iby’iyi laboratwari barabishimye, kuko batekereza ko abakeneye serivise itanga bazazibona hafi.

Immaculée andutirabose ati “Urumva abaziga bifashishije iriya laboratwari bazavamo abatekinisiye biyongera ku basanzwe, kubabona bizajye byoroha. Ntekereza kandi ko n’ibiciro byo gupima bizagabanuka kuko habonetse abiyongera ku basanzwe babikora.”

Damascene Barajiginywa utuye hirya gato y’umujyi wa Huye na we ati “Hano mu cyaro natwe dukeneye kubaka inzu za etaje, kandi mbere yo kubaka hakenewe laboratwari ipima ubutaka. Bizatuma habaho kubaka inzu twizeye ko zikomeye.”

Kugura ibikoresho byo muri iyi laboratwari ubundi igizwe n’ibyumba bitatu, harimo ahapimirwa ibijyanye n’ubwubatsi, ahapimirwa iby’amazi ndetse n’ahapimirwa ibijyanye n’ibinyabutabire, byatwaye miriyari y’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byiza cyane Aya makuru aziye igihe Kandi byari bikenewe ko ibi bikorwaremezo bigera no ku ntara cyane cyane iwacu I Huye mu majyepfo

Eugene yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Iyi ni ntambwe nziza PIASS iteye mu gutanga uburezi bufite ireme.

MRené yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka