Huye: Hari abinubira kubuzwa kunywa urwagwa biyengeye

Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, binubira kuba batemererwa kwenga urwagwa binywera mu ngo zabo.

Abenga urwagwa
Abenga urwagwa

Aho batuye mu masibo ngo hashyizweho ingenza zimenya uwataze ibitoki, uwenze n’uwahishije urwagwa, ku buryo umuntu agira ngo atangiye gusomaho, abayobozi bagahita bamugeraho bakamujyana, hanyuma bakamuca amande nk’uwenze inzoga itemewe.

Marie Goretti Mukamutara (ni amazina tumwise kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), avuga ko afite urutoki rutari rutoya ariko akababazwa no kuba mu Murenge batuyemo batemererwa kwenga, ahubwo ngo bategekwa kujyana ibitoki ku isoko rya Cyizi, hanyuma abaturage bo muri Maraba bo bakabigura, bo bakiyengera.

Agira ati “Bapfa kumva ko wenze! Nta kundi kwisobanura, abayobozi bahita baza bakagutwara bakajya kugufunga! Ubundi umuturage atera urutoki ashaka kugaburira abana be. Rero gufata ibitoki wiyejereje ukabishyira umunyamaraba, akagenda akiyengera abana be bakarya imineke bakanywa umutobe bakanywa n’urwagwa, ntibarware inzoka, harimo akarengane !”

Yungamo ati “Ubu se twebwe ntitwabyirutse neza ntidukomeye kuko ababyeyi bengaga urwagwa rwamara gushya bakatuvugutiramo n’umubirizi?”

Umusaza Gakire uvuga ko afite urutoki kuri hegitari nk’eshatu, we ngo ababazwa no kuba ahinga urutoki ntiyemererwe kwiyengera akagwa ngo akanywe anasangire n’inshuti ndetse n’abakwe.

Agira ati “Ni gute waba warihingiye urutoki, umuntu akaguca ku kunywa urwagwa? Abayobozi banywa za byeri cyangwa se za wisiki! Umuturage se witereye urutoki, abuzwa ate kunywa urwagwa rwe? Ese ko ntawe utubuza kunywa ikigage gikomoka ku masaka twihingiye?”

Gakire yifuza ko habaho gutandukanya abenga ibikwangari n’umuturage ku giti cye witereye insina ze ushaka kwinywera akagwa kugira ngo n’abana be barye imineke banywe n’umutobe, kandi ko habaho gupima inzoga k’ukekwaho kwitwaza ko ahinga urutoki akaba yakwenga igikwangari, aho gutwara abantu bose mu gihiriri.

Ati “Niba binaniranye nibaduhe umuganda urwo rutoki tururandure! Kuko kubona ibitoki byawe birimo biribwa n’inyoni byanekeye mu rutoki ngo niwakuramo icupa ryo kinywa, ntibikwiye!”

Hari abinubira kubuzwa kunywa urwagwa biyengeye
Hari abinubira kubuzwa kunywa urwagwa biyengeye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ubundi nta muntu babujije kwenga ngo abe yanywa umutobe cyangwa urwagwa mu rugo iwe.

Ati “Ikibi ni ubyuririraho agakora inzoga zitemewe, akanazicuruza ku bandi zitujuje ubuziranenge, kandi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ni yo mpamvu duhuza abafite amasaka n’ibitoki n’inganda zemewe zibagurira umusaruro. Ubihanirwa ni uwo biba byagaragaye ko yakoze ibitemewe.”

Ku rundi ruhande ariko, byakunze kugaragara ko hari abaturage badakunda urwagwa rwo mu nganda kuko ngo rubica, byatumye barwita Dundubwonko.

Ni na yo mpamvu usanga hari abemera bakenga urwagwa bihishe, ari na bo usanga baciwe amande kimwe n’abakora ibikwangari.

Usanga bagira bati “None urabona wantegeka kujya kunywa Dundubwonko mfite urutoki rwanjye nitereye”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birasaba ubushishozi. Nibyizako ubuyobizi bukumira abantu bakora inzoga kuburyo butemewe ark ntitukirengagizeko Hari igihe habaho gutandukira bigasa nkaho umuturage avukijwe uburenganzira kumusaruro yaruhiye.

Ikindi kandi, Hari inzoga twibeshyako arinziza ngo kukozatunganyirijwe munganda ahubwo ugasanga zisindisha kurwego rurenze ubwoko bwazo. Rero urwagwa n’ikigage Ni ibinyobwa bitunganywa kuburyo gakondo Kandi bikaba ingirakamaro mubuzima bwababikoresha bitandukanye n’izi nzoga zoretse urubyuruko n’ababyeyi b’urwanda harimo za NGUVU, BOSS, RAKI JIN n’izindi zizwi ku izina ry’IBYUMA.

Abobaturage nibarenganurwe ahubwo ubuyobizi bushireho inganba zibababashishaa kumenya urwagwa rw’igikwangari n’urwagwa rw’umwimerere maze dukomeze guharanira iterambere n’imibereho mywiza by’abanyarwanda muri rusnge.

Vianney yanditse ku itariki ya: 1-02-2023  →  Musubize

Koroshya ubuzima birakenewe ku bibazo nkibi

butoyibwikigali yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka