Huye: Hari abasanga urubyiruko rukwiye kwigishwa kuboneza urubyaro

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye batekereza ko urubyiruko rukwiye kujya rwigishwa kuboneza urubyaro.

Ibi babivugira ko hari aho usanga abakobwa babyara bakiri bato bakananirwa kurera abana babo, ugasanga umwana na nyina bararwaye bwaki.

Sara Kubwimana wo mu Murenge wa Kinazi ati “nkunda kubona akenshi ahari abana babyaye, wenda n’iwabo ari abakene, ugasanga umwana abaye nabi, n’uwo yabyaye agatinda kugenda kubera kuzingama bitewe n’imirire mibi”.

Mariya Mukamana, na we wo mu Murenge wa Kinazi ati “Abenshi babyara bakiri batoya ntabwo bagira imibereheho myiza. Babyara ari batoya, bagahita barwara bwaki. Hari umwana w’umuturanyi bateye inda yigaga mu mashuri yisumbuye. Nta mama we agira, na se afite arakennye. Ubu iyo umuroye, ubona asa n’uwarwaye bwaki, n’akana yabyaye ukabona ntikameze neza. Rwose iyo babyaye ari batoya barwara bwaki”.

Imwe mu miti n'ibikoresho byifashishwa mu gufasha abgore kuboneza urubyaro.
Imwe mu miti n’ibikoresho byifashishwa mu gufasha abgore kuboneza urubyaro.

Elisabeth Mukashyaka ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima cya Sovu mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye, na we ati “mu bana barwaye bwaki bagaragara mu murenge wacu, harimo ababa barabyawe n’abana b’abakobwa, hanyuma bakabasigira ba nyirakuru batagifite imbaraga zo gukora ngo babiteho ku buryo bukwiye”.

Akomeza agira ati “kubera ko nkeka ko icyo kibazo kiri mu gihugu cyose, ubuyobozi bukwiye kudushakira ubundi buryo bushoboka bushobora gukoreshwa kugira ngo ikibazo cy’abana babyara bakiri bato gicike kuko abo babyaye bahita bagwa mu mirire mibi”.

Sara Kubwimana na Mariya Mukamana, aba babyeyi bari mu kigero cy’imyaka 50 na bo babyiruye, bo batekereza ko bibaye ngombwa abakiri batoya, cyane cyane abakobwa, batozwa kuboneza urubyaro.

Umwe ati “mbona n’abana b’abakobwa bananiwe kwifata batozwa kuboneza urubyaro”.

Undi na we ati “nyine babakangurira kuboneza urubyaro, igihe babona batazabasha kwifata. Babyemeye bakabikora mbona ari byo byababera byiza kuruta uko ubu mba mbona bameze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, we avuga ko iki kibazo, kimwe n’ibindi byinshi biboneka mu baturage ayobora, bizakemukira mu mugoroba w’ababyeyi ubu usigaye uba buri wa 5 w’icyumweru mu midugudu yose igize akarere.

Agira ati “uwa gatanu twawuhariye imihigo y’umuryango mu karere kose: isuku, imirima y’ibikoni, amatsinda y’intambwe, umugoroba w’ababyeyi... hari ibibazo byinshi bizakemuka. Icya ngombwa ni uko abayobozi tubigira ibyacu, tukabikurikirana, kugira ngo bikemuke”.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

kuboneza urubyaro bihereye mu rubyiruko byaba byiza cyane kuko usanga rimwe na rimwe rwishora mu mibonano mpuzabitsina maze bagatwara inda zitateganyirijwe, ubwo reri urumva ko kuboneza urubyaro iyo ubyigishijwe ukiri muto biba byiza

kawesa yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka